Djibril Ouattara, wari muri Stade Amahoro ubwo APR FC yanyagiraga mukeba Rayon Sports ibitego 3-0, yongeye gukorana imyitozo n’ikipe nkuru nyuma y’igihe kitari gito agize ikibazo cy’uburwayi.
Uyu rutahizamu umaze kwandika izina mu Rwanda no mu Karere, yari yari amaze icyumweru akora imyitozo yoroheje ku giti cye, gusa kuri uyu wa Kabiri akaba yakoranye imyitozo n’ikipe ya mbere yari yongeye gusubukura nyuma y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa karindwi.
Ouattara ukomoka muri Burkinafaso, yagize ikibazo cy’uburwayi ubwo ikipe yari imaze gukina umukino wa mbere muri CECAFA Kagame Cup hari tariki ya 4 Nzeri 2025.
Nyuma yo kubanza kuvurirwa muri Tanzania, Ouatarra yaje kuzanwa i Kigali aho abaganga bamuvuye, baje kumuha ikiruhuko yamazemo ukwezi kurenga.
Cheikh Djibril Ouattara na bagenzi be batahamagawe mu ikipe y’igihugu bakaba bazakomeza imyitozo yitegura umunsi wa munani wa Shampiyona, aho nta gihindutse tuzaba dusuramo Musanze tariki 22 Ugushyingo.
Ikipe yacu kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 11 mu mikino itanu yonyine tumaze gukina muri Shampiyona y’uyu mwaka.