Cart Total Items (0)

Cart

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zigiye gukina umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda wa FERWAFA SUPER CUP 2024-2025 nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Ubunsanzwe igikombe cya SUPER CUP gikinirwa mbere y’itangira rya shampiyona gusa kuri ubu, ntibyakunze ko uyu mukino ukinwa mbere nk’uko byari bisanzwe, yewe ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru, bari bamaze igihe bategereje kumenya igihe uyu mukino uzabera, dore ko uzanahuza amakipe yombi akunzwe cyane hano mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza 2025, nibwo Ferwafa yamenyesheje APR FC na Rayon Sports ko zizakina umukino w’igikombe kiruta ibindi “FERWAFA SUPER CUP” tariki ya 10 Mutarama 2026.

Ibi, amakipe yombi yabimenyeshajwe binyuze mu ibaruwa Ferwafa yabandikiye, ndetse banabamenyesha ko agomba gutangira kwitegura uwo mikino nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie MUGABE.

Muri iyi baruwa kandi, amakipe yombi yamenyeshejwe ko amabwiriza agenga uwo mukino, isaha ndetse naho uzabera ko bazabimenyeshwa mu gihe cya vuba.

APR FC na Rayon Sports zaherukaga guhurira ku mukino wa “FERWAFA SUPER CUP” mu mwaka wa 2023.

Tubibutse ko ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona ifite amanota 67 ndetse n’Igikombe cy’Amahoro cya 2024-2025, mu gihe Rayon Sports ari yo yabaye iyaba kabiri ku rutonde rwa Shampiyona 2024-2025.