FERWAFA YOUTH LEAGUE: APR WFC yatsinze Forever WFC iyikura ku ntebe y’icyubahiro

Ikipe y’Abangavu ba APR WFC yatsinze iy’aba Forever WFC ibitego 4-2 ihita iyikura ku ntebe y’icyubahiro mu irushanwa FERWAFA YOUTH LEAGUE 2024.

Ni umukino w’umunsi wa 5 mu y’amatsinda wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 5/5/2024.

Mbere y’uyu mukino Forever WFC (Junior) ni yo yari iyoboye itsinda n’amanota 10/12, igakurikirwa na APR WFC (Junior) yari ifite amanota 9/12.

Ibi byatumye abangavu ba APR WFC batangirana imbaraga n’umurava wo gushaka igitego hakiri kare ngo bizere gutsinda maze bakomeze mu mikino ya nyuma.

Byabanje kugorana kwinjiza umupira mu rushundura n’ubwo Forever WFC yakomezaga kotswa igitutu.

Ibintu byaje guhinduka ku munota wa 24 ubwo Bayisenge Rahab yateraga ishoti ari kure maze umupira winjira mu rushundura, igitego cya mbere kiba kirinjiye.

Umukino wakomeje utyo APR WFC irusha Forever WFC ariko kubona ikindi gitego bikananirana, dore ko iyi kipe yarwanaga no kwishyura yifashishije amayeri yo gusatira itunguranye (Count attack).

Ibi byayihiriye mu ku mupira wari uvuye muri koroneri ab’inyuma na APR WFC (Junior) bakora umupira n’intoki Forever WFC iba ibonye penaliti yahise yinjizwa neza haboneka igitego cyo kwishyura.

Umukino wakomeje amakipe yombi ashakisha igitego cyayongerera amahirwe y’intsinzi ariko bikomeza kwanga, igice cya mbere kirangira bikiri igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu ku mpande zombi ariko ubwugarizi bwombi bukihagararaho. Ntibyatinze ariko Uwase Fatina wari winjiye mu kibuga asimbuye Umutoniwase Vanessa, yatsindiye APR WFC (Junior) igitego cya kabiri nyuma yo gucenga ab’inyuma ba Forever WFC (Junior).

Ibi ntibyatumye aba bangavu b’ikipe y’ingabo z’igihugu bagoheka mu gihe bari batarabona igitego cyashimangira intsinzi, ibintu baje no kugeraho ku munota wa 72 ubwo Gisubizo Claudette yinjizaga igitego cya gatatu.

Forever WFC na yo yakomeje guhanyanyaza ishaka kuba yakwishyura yuririye ku kuba APR WFC yakwirara ikizera intsinzi. Ibyo byanatumye ibona igitego cya kabiri ku munota wa 88 w’umukino.

APR WFC (Junior) yari izi neza ko ikosa yakora ari ukwishyurwa n’igitego cya gatatu ikanganya uyu mukino, ibintu byari gutuma itabasha gufata umwanya wa mbere.

Aha ni ho haturutse ishyaka ryavuyemo igitego cya kane cyatsinzwe na Uwase Fatina mu gihe cy’iminota ibiri yari yongewe kuri 90 isanzwe y’umukino.

Umukino waje kurangira utyo, maze APR WFC (Junior) ihita ifata umwanya wa mbere mu itsinda, ikaba isigaje umukino umwe uzayihuza na Tiger WFC (Junior) ku itariki ya 11/05/2024, ukazabera mu Karere ka Gicumbi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top