Gen MK MUBARAK, CDS ARASHIMIRA ABAKINNYI B’ APR F.C

Nyuma y’ Umukino wa Super-Cup, twegereye Gen MK MUBARAK, Umugaba w’ Ingabo atubwira ko ashimira Abakinnyi b’ APR F.C byimazeyo ku ntsinzi begukanye. Ntiyahagarariye aho, yongeye kubashimira kubwo kwumvira inama yabagiriye ubwo yabakiraga kuya 01/01/2026 abaha Umwaka mushya. Icyo gihe, yashingiye ku nama “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika” yigeze kugira Abakinnyi b’Umupira w’Amaguru abibutsa kujya bakinana imbaraga, icyo gihe yagize ati kuko Abayobora Umukino hari igihe badatanga Ubutabera bukwiye, bisaba ko Abakinnyi bakoresha Ingufu nki z’Abakina umukino w’itera Amakofi. Uwo uhanganye nawe iyo umuteye ingumi yitwa Knockout (KO), Uyobora Umukino abura uko abera ukuba uratsinze.
Abwira Abakinnyi be, yagize ati mwabibonye iyo mudatsinda Ibitego 4 – 1 ndetse ngo mwimwe na Penalite igaragarira buri wese, mukaza nko gutsinda agatego 01 gusa umukino wari kurangira tunganyije tukajya kuri Penelite. Mwakoze ibikwiye, ahasigaye Ibihembo mwasezeranijwe kuwa Mbere 12/01/2026 biraba byabagezeho.
Umugaba w’ Ingabo, nanone yafashe umwanya ukwiye ashimira Abakunzi n’ Abafana ba APR F.C kuba bitabiriye ari benshi nkuko yari yabibasabye. Ati ni bakomereze aho kandi Ikipe yabo izakomeza kubashimisha ninayo ntego yayo.
Abajijwe kuri Ikipe ya mukeba (Rayon Sport), yagize ati, n’ Ikipe twishimira gukina nayo kandi ahora yifuriza kuba Ikomeye kuko iha APR kwisuzuma ngo irebe ko ikomeye. Ati ninayo mpamvu, nakira Abakinnyi b’ APR k’umwaka mushya, nasabiye iyo Ekipe ngo bayemerere izakinishe Abakinnyi bayo yaguze bose batazagira urwitwazo rundi none niko byagenze bose uko ari 06 bari mu kibuga.
Abajijwe ku bayoboye Umukino/Referee, na Penelite bimanye, yagize ati ntacyo mbavugaho umwanya mwinshi w’inama nzajya nywugenera Abakinnyi b’ APR ‘batsinde Knockout” kugira ngo bizigamire, bazaba batsinze abo bose bifuzaga ko Umukino urangira ukundi Naho, ibyabaye abantu bose harimo n’Abayobozi ba FERWAFA bari bahabaye mu batubarize ibyiriya Penalite na Red-Card 02 zitatanzwe ndetse 01 mu bari kuyihabwa biza kurangira ari nawe utsinze igitego 01 rukumbi ba mucyeba batahanye.