Cart Total Items (0)

Cart

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen MK Mubarak,  mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yahuye n’abakinnyi n’abatoza ba APR FC baganira ku myiteguro y’imikino iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri gutegura.

Gen MK Mubarakh udahwema kuba inyuma y’ikipe,  yatangiye ashimira  abakinnyi ku buryo bitwaye mu myiteguro bamazemo iminsi 40  yo kubongerera ingufu, nubwo banyuzagamo bagakina n’imikino ya gicuti.

Aha kandi, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba yanabwiye abakinnyi gukomeza kwitegura indi mikino y’amarushanwa ari imbere, uhereye kuri Pre-Season y’Inkera y’Abahizi bazahuriramo n’amakipe ya Power Dynamos, AZAM, Police FC na As Kigali.

Mu yandi marushanwa ategereje Gitinyiro kandi harimo CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania guhera tariki 2/9/2025, ndetse na CAF Champions League aho ikipe ya APR CC yatomboye kuzahura na Pyramids yo mu Misiri.

Gen MK Mubarak yasabye abakinnyi gukomeza kwitwara neza mu marushanwa ari imbere
Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa na we yasabye abakinnyi kuzitwara neza mu marushanwa ari imbere
Umutoza mukuru Taleb Abderrahim na we yijeje intsinzi ijyana n’umukino mwiza
Nshimiyimana Yunusu yiteguye guhagarara neza mu bwugarizi

 

Abakinnyi bahagarariwe na Kapiteni Niyomugabo Claude ndetse n’abatoza bakaba bahise bahiga imbere y’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC ko bazitwara neza muri ayo marushanwa yose kandi ko bazashimisha abakunzi n’ubuyobozi budahwema gutanga byose.

APR FC muri uku kwezi kwa Kanama ifite imikino ine ya gicuti izahuriramo na Power Dynamos(17), Police FC(19), As Kigali (21) na AZAM (24).

Nyuma y’iyi mikino ikazahita yerekeza muri CECAFA aho ari imwe mu makipe 12 azitabira irushanwa ry’uyu mwaka rizongera kubera muri Tanzania.

Andi makipe aririmo ni  Vipers SC (Uganda), El Merriekh SC Bentiu (South Sudan), Mlandege SC (Zanzibar), Al Hilal (Sudan), Kenya Police FC (Kenya), Ethiopia Insurance (Ethiopia), Mogadishu City Club (Somalia), Aigle Noir FC (Burundi), Young Africans SC, Simba SC (Tanzania),ASAS Djibouti Telecom (Djibouti).

Ronald Ssekiganda na we yafashe umwanya nk’umukinnyi mushya atangaza ko hari kinini azaniye ikipe
Rutahizamu William na we yitezweyo ibitego mu mwaka mushya wa Shampiyona
Memel Dao wakunzwe cyane n’abafana ni umwe mu bazaba bahanzwe amaso mu marushanwa agiye kuza
Richmond Lamptey na Niyibizi Ramadhan bakurikirana impanuro z’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC
Kapiteni Niyomugabo Claude mu izina ry’abakinnyi yavuze ko biteguye kwitwara neza mu marushanwa yose bazakina