
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR F.C Gen MK MUBARAKH yasuye iyi kipe aho iri kwitegura umukino uzayihuza na Police F.C kuri uyu wa Gatanu.
Ubwo imyitozo yarirangiye yaganiriye n’abagize iyi kipe Abibutsa ko ahahise ubwo basitaraga bahibagirwa bakongera kwitwara neza.
Yagize ati: muziko nk’ubuyobozi inshingano dufite namwe murimo nk’ikipe twese dukunda niyo mpamvu ndi hano, hari ahahise mwasitaye mu mikino itambutse ariko nziko namwe mutakwemera kuguma gutyo, amaso twongere tuyahange imbere dutange Intsinzi, kandi inshuro nza kubareba ku mikino mwakinnye mbona ubushobozi mu bufite ndabasaba ngo hagati yanyu mwongere mwibukiranye intego z’ikipe.
Imikino ikomeye iracyahari muhereye no kuwo mufite ejo muduhe ibyishimo ubundi tuzahure tubashimira nkuko twamye.
Amahirwe masa muri uyu mukino.
APR F.C irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatanu ku isaha yi saa cyenda n’igice (15:30Hrs) yakirwa na Police F.C ni umukino uteganijwe kubera kuri Kigali Pele Stadium.


