Cart Total Items (0)

Cart

Iminsi 14 ni yo abakunzi yacu byabasabye kwihangana ngo bongere babona ikipe yambara umukara n’umweru mu kibuga, ubwo kuri uyu wa Gatandatu iri bube iri i Musanze ku mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona.

Uyu mukino dufitemo amateka meza, abasore ba Taleb Abderrahim basoje kuwitegura kuri uyu wa Gatanu ubwo bakoraga imyitozo ya nyuma kuri Stade Ikirenga, mbere yo gufata umuhanda ugana mu Majyaruguru y’Urwa Gasabo.

Mu bakinnyi bitezwe kwifashishwa kuri uyu mukino, ntabwo hazagaragaramo Cheikh Djibril Ouatarra uri kugenda agaruka buhoro buhoro mu ikipe ya mbere nyuma y’uburwayi, ndetse na Memel Dao umaze  iminsi yaravunitse.

Musanze izaba itwakira ku munsi w’ejo, ni imwe mu makipe yatangiye neza uyu mwaka wa shampiyona aho ikipe ya Ruremesha iza ku mwanya wa kane n’amanota 12 mu mikino irindwi imaze gukina.

Ikipe yacu nyuma yo  gutsinda Derby y’imisozi 1000 ibitego 3-0, kuri ubu iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 11 mu mikino itanu yonyine.

Nyuma yo guhura na Musanze, biteganyijwe ko tuzahita twakira FC Marines mu  mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo.

Amafoto yaranze imyitozo ya ya mbere ya Musanze

Amafoto: Hardi Uwihanganye