Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yabwiraga abanyeshuri barenga 600 basozaga amasomo yabo muri Kaminuza ya Mulago School of Nursing ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura kuko igihugu kibahanze amaso, mu babwirwaga harimo Denis Omedi, rutahizamu wa APR FC.
Birumvikana, ubwo bagenzi be basozanyije amasomo bari kuri Queen Elizabeth Hostel Grounds, we yari mu modoka yerekeza i Rubavu, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona duhuriramo na Rutsiro uyu munsi saa Cyenda.
Uru rugendo rudasanzwe rwamukuye mu ishuri ry’ubuforomo, rumunyuza mu magereza ya Uganda nk’umurinzi, none rumugejeje mu kibuga cya APR FC, aho yigaragaje nk’umukinnyi w’intangarugero.
Igitego cye cya Rabona cyatoranyijwe mu bitego 8 byiza ku isi, cyamuhaye icyizere n’icyubahiro, ariko we akavuga ko atari igitangaza:
Omedi yari i Rubavu ubwo abo biganye bari mu birori byo kurangiza KaminuzaUyu rutahizamu yahise atsinda igitego ku mukino wa Heroes Cup twasezereyemo As Kigali
Akiza muri APR FC muri Mutarama, Omedi yahise yigaragaza mu mukino wa Heroes Cup, atsinda igitego cy’ingenzi. Nubwo yahuye n’ibibazo byo kwiga ikirere n’umwuka mushya, yemeza ko umutima wo kwitanga ari wo watumye amenyera vuba.
“Iyo umukinnyi yashyize umutima ku kazi, ibindi bibazo birashoboka kubyihanganira.”
Uru rugendo rwe rugaragaza ko nubwo yagize inzira zitandukanye—ubuvuzi, umutekano, n’umupira—bitamubujije kwitanga no gukora buri murimo we neza.
“Burya iyo wambaye umwambaro w’abashinzwe umutekano bihita bigusibiza muri bya bihe muri ku ikosi. Iyo ndi mu mupira, nkora ibyo umupira usaba. Iyo ndi mu magereza, nkora ibyo ngomba gukora. Iyo ari igihe cy’ubuvuzi, mfata ubuzima nk’ikintu gikomeye.”
Ku mukino wa Kiyovu Sports, Omedi yagaragaje ko nubwo yakorewe ikosa rikomeye, yihanganye, agaha agaciro ubunyamwuga bw’abasifuzi.
“Sinavuga ku basifuzi… ariko uko mbizi, ryari ikosa rikomeye.”
Ku ntego ze bwite, Omedi yirinze kuzigaragaza, avuga ko ari amasezerano yihaye ubwe. “Iyo uzivuze, ntiziba zikiri intego… Ndakora cyane kugira ngo nzazigeraho.”
Ku bafana ba APR FC, ubutumwa bwe bwuzuyemo urukundo n’icyizere:
“Ndacyumva ko ntarabaha ibyo bakwiriye… ariko nizera ko vuba aha bazabona ibyiza bimvuyemo, bakishima.”
Denis Omedi ni urugero rw’umukinnyi wiyemeje, wubakiye ku nzozi, ubwitange n’ubupfura. Uru rugendo rwe rwerekana ko n’iyo inzira ziba ndende, umutima w’umuntu ushobora kumugeza kure hashoboka.
Ikiganiro kirambuye na Denis Omedi wagikurikirana ku rubuga rwacu rwa Youtube
Denis Omedi ntabwo byamugoye guhita yisanga mu ikipe ya APR FCUyu rutahizamu asanga hari ubutabera atahawe ku mukino uheruka wa Kiyovu Sports gusa abiharira inzego zibishinzwe