Cart Total Items (0)

Cart

Umutoza Mukuru w’ikipe ya APR FC Abderrahim Taleb, twagiranye ikiganiro kihariye cyagarutse kuri byinshi kuri we, ku cyamukuruye kugira ngo aze muri Gitinyiro ndetse n’uko yabonye imikinire y’amakipe yo mu Rwanda harimo na Rayon Sports bazahura mu mukino ubanziriza Shampiyona.

Ni cyo kiganiro cya mbere agiranye n’Itangazamakuru ry’ikipe, aho yaduhishuriye ibintu bitandukanye byagiye biranga ubuzima bwe bwa ruhago, aho kuri ubu ari umwe mu batoza bubashywe kuri uyu mugabane.

Ku bijyanye n’icyerekezo gishya: Abderrahim Taleb yinjije APR FC mu rugendo rw’imikinire ishingiye ku busatirizi…

Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Talib, ni umwe mu batoza bafite ubunararibonye muri ruhago ya Afurika. Uyu mutoza w’umunya-Maroc, wize umupira mu mashuri yo muri Maroc no mu Bufaransa, yagaragaje ko intego ye atari ugutsinda gusa, ahubwo ari no kubaka ikipe ifite imikinire inogeye ijisho, n’abakinnyi bafite indangagaciro.

Taleb, wigeze gukinira Wydad Casablanca imyaka 20, yemeza ko kuba umutoza ari nko kuba umwarimu.

“Ndi umutoza ariko ndi n’umwarimu wa siporo muri kaminuza. Nshishikariza abakinnyi kumenya umupira mu buryo bwagutse: tekinike, amayeri, no kubategura mu mutwe

Yinjiye muri APR FC nyuma yo kurangiza gahunda yo gukangurira imijyi 47 kwirinda ikoreshwa ry’imiti itemewe mu mikino. Nyuma y’iyo gahunda, yaganiriye n’ubuyobozi bwa APR FC, maze yishimira icyerekezo cy’iyi kipe.

Muri Werurwe nabonye amahirwe yo kuganira n’abayobozi ba APR FC. Bari banzi, ni ko kumbwira, ko hari akazi bashaka kumpa. Narabyishimiye cyane. APR ni ikipe ikomeye, ifite ubuyobozi bufite icyerekezo. Iyo uganiriye na ba General James, General MK Mubarak, cyangwa General Vincent, ubona ko ari abantu bubatse APR ku ndangagaciro zikomeye no ku ntego z’ahazaza heza.

Ku bijyanye n’imikinire,…

Taleb yagaragaje ko APR FC igomba gutsinda ariko ikanatsinda mu buryo bubereye ijisho. Amahame ye ashingiye ku busatirizi, guhuza kw’abakinnyi, no kubaka ikipe ifite imikinire izwi kandi isomeka.

Yashimangiye ko gutsinda ari ingenzi, ariko ibinarenze ku intsinzi bikaba ari ugutanga umusanzu mu kubaka ruhago y’u Rwanda.

Ku mikino ya gicuti muri Pre Season…

Umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko ataje muri APR FC kugira atsinde imikino ya gicuti bitandukanye n’uko benshi babitekerezaga.

Nabwiye abakinnyi ko nge mu mahame yange ntajya ntegura imikino ya gicuti. Imikino ya gicuti ku bwange aba ari aho abakinnyi bigaragaza bakanareba urwego rwabo. Hari abanyamakuru bambwiye ngo uzitondere imikino ya gicuti. Ndababwira nti oya Ntabwo nazanywe n’imikino ya gicuti ari ibyo sinari buze muri APR FC ”.

 

Ku bijyanye n’umupira w’u Rwanda…

Taleb yagaragaje impungenge ku makipe akina yugarira cyane, agashaka gutsinda binyuze mu gutegereza amakosa y’abandi. Yemeza ko iyo mikinire idateza imbere abakinnyi, kandi itagira icyo itanga ku gihugu.

“Umupira si ugutsinda gusa, ni uguteza imbere abakinnyi, ni ugutanga umusaruro ku ikipe y’igihugu,”.

Yifashishije urugero rwa Maroc, Talib yagaragaje ko iterambere ry’umupira rishingira ku musingi w’uburezi, amashuri ya ruhago, n’abatoza bafite ubumenyi.

“Maroc yashoye mu bakiri bato, yubaka ‘academy’ zifite abatoza babihuguriwe kandi bazi ibyo bakora.

Ku mukino wa Super Cup uzahuza APR FC na Rayon Sports…

Taleb yemeza ko ari Derby ikomeye, ariko ko APR FC izinjira mu kibuga ishaka gutsinda.

“APR FC ni ikipe ikomeye. Twiteguye gutsinda, si ukwifotoza. Twahinduye byinshi mu myumvire, mu mikinire, no mu mitegurire y’abakinnyi”…

Kurikirana Ikiganiro kirambuye n’umutoza