KWITONDA YAFASHIJE APR FC GUKURA ATATU I NGOMA

APR FC yahiriwe n’urugendo rwo ku munsi wa gatatu wa shampiyona

Igitego cyiza Kwitonda Alain ‘Bacca’ yatsinzi ni cyo cyahesheje amanota atatu APR FC mu mukino wayo wa kabiri muri Rwanda National League 2023.

Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02/09/2023, aho APR FC yari yakiriwe na Etoile de l’Est FC ku kibuga cyayo mu Karere ka Ngoma.

APR FC yatangiye umukino bigaragarira buri wese ko ari ikipe ishaka intsinzi, ikabyerekana ihererekanya neza umupira kandi igasatira kenshi n’ubwo ubwugarizi bwa Etoile de l’Est FC bwari bwihagazeho mu gice cya mbere.

APR FC yakunze kugerageza uburyo butandukanye ariko bikanga, kugeza ubwo ku munota wa 61 Umutoza yafashe icyemezo cyo gushakira ibisubizo ku ntebe y’abasimbura, maze akuramo Apam na Ruboneka yinjiza Kwitonda Alain Bacca na Mugisha Gilbert.

Niyibizi Ramadhan yari yazonze abo hagati

Aba bombi bafashije ikipe y’ingabo kwiminjiramo agafu, ndetse ku munota wa 83, myugariro Niyomugabo Claude yahererekanyije umupira neza na bagenzi be, maze awutera awerekeza imbere y’izamu, usanga Kwitonda wari uhagaze neza ahita awutera agaramye mu kirere awuboneza mu rushundura.

Icyo cyari igitego cya mbere cya APR FC, ndetee Etoile de l’Est FC yagerageje kucyishyura ariko birananirana umukino urangira ari igitego 1-0.

Byatumye APR FC ihita yuzuza amanota 6 mu mikino ibiri imaze gukina, dore ko ifite umukino w’ikirarane.

Apam na Binjeme bungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo atatu bayatahane imbumbe

Abafana bari baje gushyigikira ikipe yabo ku bwinshi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top