
Umukino urarangiye. APR FC itangiye imikino ya CECAFA itsinda Bumamuru yo mu Burundi. Ibitego bya Djibril Ouatarra na William Togui, ni byo byabaye itandukaniro ku mukino wa none. Dore uko umukino wagenze.
Memel Dao wa APR FC atowe nk’umukinnyi w’umukino
90‘ Iminota ine y’inyongera.
86′ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC. Iraguha Hadji, Niyibizi Eric na Aliou Soune bafashe umwanya wa Dauda, Ruboneka Bosco na Ouatarra.
85′ Bumamuru ihise isubiza. Ndayikengurukiye Christophe wari usigaranye n’umunyezamu ashyize mu izamu ariko Ruhamyankiko yongera gukora akazi gakomeye akuramo umupira.
83‘ APR FC yongeye guhusha. Niyibizi Ramadhana aterekeye umupira mwiza Ruboneka Bosco gusa myugariro wa Bumamuru amwitambika imbere amubuza kuwugeza mu nshundura.
82‘ APR FC iri gushaka icya gatatu. Kagege yari azamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo awugeza mu rubuga rw’amahina gusa Lamine Bah ishoti ateye ntiryanyeganyeza umunyezamu.
78′ APR FC yiboneye abafana hano. Nubwo kugeza ubu Sarpong ari we mufana uzwi wazanye na APR FC, kuri KMC Stadium hari itsinda ry’abanya-Tanzania bari kwifanira APR FC.
77′ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC. William Togui, Hakim Kiwanuka na Memel Dao, bahaye umwanya Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan na Ngabonziza Pacifique.
75‘ Amakipe agiye kunywa amazi.
74‘ Goooooaaaaaaal William Togui atsindiye APR FC igitego cya kabiri.
Memel Dao azamukanye umupira ibumoso, awutwara ku murongo w’izamu neza, awugeza kwa Togui ukozeho gato ujya mu nshundura.
72′ Coup Franc ya APR FC. Memel Dao akorewe ikosa hafi y’urubuga rw’amahina. Ruboneka Jean Bosco ayiteye neza ariko umunyezamu arawufata.
71′ Bumamuru irahushije. Nyuma yo guhanahana neza, Nibikora Arthur yisanze asigaranye na Ruhamyankiko ariko ateye mu izamu Ivan awufata neza.
70′ APR FC 1-0 Bumamuru. Umukino uri kugana mu minota 20 ya nyuma.
63′ APR FC yongeye guhusha. William Togui azamukanye umupira neza, awugeza mu rubuga rw’amahina, usanaga Hakim Kiwanuka, ateye mu izamu umupira uramwangira ujya hanze gato.
61‘ Gusimbuza ku ruhande rwa Bumamuru. Shyaka Bienvenu na Rukundo Terrence bafashe umwanya wa Basa Loku Christian na SWALEHE Alfred Benoni.
58‘ William Togui yari abonye icya kabiri. Bosco ahaye umupira mwiza Memel Dao na we awuha Togui wari imbere y’izamu ateye umupira ujya hejuru.
55′ APR FC yari igerageje gusatira izamu. Memel Dao akinanye na Bosco gusa Kapiteni ntiyashobora kugeza umupira mu rubuga rw’amahina
52‘ Bumamuru igarukanye imbaraga. Iyi kipe yo mu Burundi iri gushaka uburyo yakwishyura igitego yatsinze. Kugeza ubu nta mahirwe akomeye yari yarema.
50′ Bumamuru yari yongeye gusatira. Umupira wari utakajwe na Niyigena, Alfred Benoni ashatse gutungura umunyezamu ariko umupira we ujya hejuru cyane.
49′ Coup Franc ya Bumamuru. Umunyezamu Ivan utahuye n’akazi kenshi afashe umupira wari utewe na Christian.
48′ APR FC ishaka gushimangira intsinzi. Djibril Ouatarra yari aterekewe umupira muremure ariko umunyezamu wa Bumamuru arihuta arawumutanga.
46‘ Bumamuru itangiye ikora amakosa. Nyuma yo kwirengagiza ikosa ryari rikorewe kuri Clement, umusifuzi yemeje ko Byiringiro Gilbert akorewe ikosa. Coup Franc mu ruhande rwa APR FC.
Igice cya kabiri kiratangiye. Nta zindi mpinduka zakozwe ku makipe yasoje igice cya mbere. Ikipe yacu iracyari imbere n’igitego 1-0.
Igice cya mbere kirarangiye. Igitego cya Ouatarra ku munota wa munani ni cyo gitandukanyije amakipe yombi.
45 ‘Iminota ibiri y’inyongera.
45′ Memel Dao akorewe ikosa rikomeye. Ruboneka Bosco asabye umusifuzi impamvu atari guha Abarundi amakarita…
43′ Ikarita y’umuhondo kuri Daouda. Uyu mukinnyi wo hagati ahawe ikarita ku ikosa akoreye Ndayikengurukiye Christophe.
37′ Djibril Ouatarra yari agize ikibazo ariko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga agarutse mu kibuga.
35′ Gusimbuza ku ruhande rwa Bumamuru. NGABIREYIMANA Trésor ahaye umwanya Nibikora Arthur
Amwe mu mafoto yaranze umukino kugeza ubu…




30‘ Umukino wabaye uhagaze gato ngo hafatwe ku mazi. Ubushyuhe kuri ubu ni degere 29 i Dar es Salaam.
29‘ APR FC yongeye kurema uburyo bwo gutsinda… Hakima Kiwanuka azamukanye umupira neza, ugera kwa William Togui, uwuterekeye Memel Dao gusa uyu musore wo hagati ishoti yateye rica hanze y’izamu.
27′ Bumamuru ihushije icyabazwe. Abasore ba Jospin Bipfubusa wigeze gutoza Kiyovu Sports, bazamukanye umupira neza, birangira bawugejeje kwa SWALEHE Alfred Benoni wari imbere y’izamu wenyine, ashatse gushyira mu nshundura Bugingo Hakim ava mu ijuru aragoboka.
24‘ Bumamuru yari yungukiye kuri Contre- Attaque. Ngoi Ngoso Michel azamukanye umupira wihuta, ashobora guca kuri Memel Dao, aterekera umupira Nkurunziza Alfred, uyu ashatse gutera mu izamu Clement aritambika awukuraho.
23′ William Togui ahushije ikidahushwa. Memel Dao aterekeye umupira mwiza rutahizamu wacu, ucenze mu izamu ariko agiye gushyira mu rushundura myugariro wa Bumamuru arahagoboka.
Corner ivuyemo Ruboneka arayiteye Abarundi bakiza izamu.
20′ Bugingo Hakim yari agerageje kwiterera mu izamu ariko Ndayishimiye awufata neza.
19′ Coup Franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Memel Dao.
14′ Bumamuru ibonye corner. Ndagijimana Fabrice abonye umupira inyuma y’urubuga rw’amahina ateye mu izamu Yunusu aritambika awushyira hanze.
Corner ivuyemo habuze gato ngo Alfred Benoni ayishyire mu izamu ariko umupira ujya hejuru.
12‘ APR FC yari ibonye igitego cya kabiri… Ruboneka Bosco azamukanye umupira, awuterekera William Togui, ateye mu izamu umunyezamu awukoraho ujya kwa Ouatarra ashyira mu izamu, gusa umusifuzi avuga ko hari habayeeho kurarira.
10‘ APR FC 1-0 BUMAMURU.
Uyu mukino turi kuwubakurikiranira ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.
Turi kumwe kandi na Hope line sports, iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo. Hirya ya Hope Line, ni ho hari Resilience igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi.
09′ Umusifuzi yimanye Penaliti. William Togui ashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina nyuma y’akazi gakomeye yari akoze, ariko umusifuzi w’umukino yanga gusifura ikosa.
08′ Gooaaaaaaaaaaaaaal. Djibril Ouatarra atsinze igitego ku mupira utewe neza na Bugingo Hakim
07‘ Coup Franc yindi nziza ya APR FC. Memel Dao akorewe ikosa. Coup ku ruhande rugana muri corner.
05′ Coup Franc ya APR FC. William Togui akorewe ikosa mu kibuga hagati. Kapiteni Ruboneka Bosco ntacyo ashoboye gukoresha umupira yari ahawe.
04′ Coup Franc ya Bumamuru. Mbatu Alain akorewe ikosa na Togui. Barihannye bihuse ariko ntibyagira icyo bitanga.
02′ APR FC yari iashatse gusatira izamu rya Bumamuru ariko umupira muremure wa Clement ntiwashobora kugera kwa William Togui.
01‘ Umukino uratangiye. Ikipe ya Bumamuru itangije umukino ihita itakaza umupira.
Umukino ugiye gutangira abakinnyi bamaze gusuhuzanya. APR FC yambaye imyenda y’umweru hose na numero zandikishije umukara. Bumamuru yambaye imyenda y’icyatsi na numero zandikishije umweru.
Byinshi kuri uyu mukino…
Tubahaye ikaze ku kibuga cya KMC Stadium aho ikipe ya APR FC igiye gutangira CECAFA Kagame Cup 2025.
Nge ndi Jado Dukuze, ndi kumwe na Hardi Uwihanganye mu mafoto aho tugiye kubagezaho uko uyu mukino wa mbere w’ikipe yacu uri bugende.
Ni umukino utangira saa Saba za Dar es Salaam bikaba saa Sita za Kigali. Ubushyuhe i Dar es Salaam ubu buri kuri degere Celesius 29. Birumvikana izuba ni ryinshi muri uyu mujyi.
Twarabibabwiye iby’impinduka zose zabaye muri iyi mikino bigatuma APR FC idakina kuri uyu wa Kabiri.
Undi mukino mu itsinda B uri buhuze Mlandege ya Zanzibar na KMC ya hano muri Tanzania.
Kurikirana uko umukino uri kugenda…
APR FC izanye imbare yihariye muri CECAFA Kagame Cup.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ihagarariye u Rwanda, ni yo kipe muri 12 azakina CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka, yatwaye iri rushanwa aho iheruka twayitwariye kuri Stade Amahoro mu mwaka wa 2010 dutsinze Saint George yo muri Ethiopia.
Ibindi bikombe bibiri bisigaye ikipe ya APR FC yabitwaye muri 2004 na 2007 aho uyu mwaka hari icyizere ko igikombe cya kane cyataha i Kigali.
Ikipe ya Simba yo muri Tanzania na AFC Leopards yo muri Kenya ni zo zimaze kwegukana iri rushanwa kenshi, aho zaritwaye gatandatu, mu gihe Yanga na Tusker nazo zo muri ibyo bihugu zaryegukanye inshuro eshanu buri imwe.
Abakinnyi babanza mu Kibuga: Ruhamyankiko Ivan, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Bugingo Hakim, Dauda Seidu, Rubonela Bosco, Memel Dao, Hakim Kiwanuka, Togui William na Djibril Ouatarra
Ikipe yageze kuri Stade mu kanya gato bari butangire kwishyushya
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa BUMAMURU: 23. Ndayishimiye Azadie, 12. Mbatu Lufu Karibu Alain, 4. Nagijimana Fabrice, 30. Ngabonziza Blancard, 22. MUHAMED Abdoul Herve , 8 Ngoi Ngosso Michel, 15 Trésor Ngabireyimana, 14 Basa Loku Christian, 7 Nkurunziza Alfred, 28 Ndayikengurukiye Christophe na 20. SWALEHE Alfred Benoni
Amakipe yasoje kwishyushya. Abasifuzi b’umukino bayobowe na ABDULAZIZ JAFFAR wo muri Sudani bagiye gutangiza umukino mu minota mike.
Abakunzi ba ruhago ntabwo ari benshi hano Kinondoni, gusa izuba ribaye nk’irihumbijeho ubu hari akayaga ku kibuga.