

Tubahaye ikaze kuri Major General Isamuhyo Stadium ahagiye kubera umukino wa kabiri wo mu itsinda B rya CECAFA Kagame Cup hagati ya APR FC na Mlandege FC yo muri Zanzibar.
Nge ndi Jado Dukuze ndi kumwe na Hardi Uwihanganye ni twe tugiye kubagezaho ibibera kuri iki kibuga kegereye inyanya y’Abahinde.
Ni cyo kibuga kirekire mu bibuga byose muri Tanzania, aho gifite uburebure bwa metero 110 n’ubugari bwa metero 64.
Ikipe ya APR FC ikaba igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri, dore ko umukino wabanje kuhakinirwa KMC yo muri Tanzania yatsinze Bumamuru yo mu Burundi igitego 1-0 ihita igira amanota atandatu.
Dore uko umukino uri kugenda…
Umukino urarangiye.
APR FC itsinze Mlandege ibitego 2-0 iyobora itsinda B. APR FC izongera gukina ihura na KMC ku wa Mbere saa Cyenda za Kigali.
90+4: Ruhamyankiko Ivan akuyemo umupira wa nyuma.
Umukinnyi w’umukino abaye Hakim Kiwanuka.
90+1: Ikarita y’umuhondo kuri Iraguha Hadji
90‘ Iminota ine y’inyongera.
APR FC iyoboye umukino ku bitego 2-0.
88′ APR FC yari itsinze Lala Salama, Byiringiro Gilbert ashyize umupira mu rubuga rw’amahina gusa Niyibizi Eric ashatse kuwushyira mu izamu ujya hejuru.
87′ Niyibizi Eric afashe umwanya wa Kapiteni Ruboneka Jean Bosco.
83‘ Gusimbuza kwa Mlandege. Japhet Manga wahawe ikarita y’umuhondo avuyemo ahaye umwanya Said Mussa Said
82′ Ramadhan azamukanye umupira iburyo ashatse gutungura umuzamu, umupira uramwangira ujya hanze.
78′ Niyigena Clement ahawe ikarita y’umuhondo
76′ Ikarita y’umuhondo. Japhet Manga ahawe ikarita ku ikosa akoreye Lamine Bah.
75‘ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC. Lamine Bah, Iraguha Hadji, Aliou Souane na Niyibizi Ramadhan, basimbuye Memel Dao, Ngabonziza Pacifique, Hakim Kiwanuka na William Togui.
73′ Amakipe afashe akaruhuko. Ubushyuhe aha i Dar es Salaam buri kuri degere 28.
68‘ Enzo Claude yahaye umwanya Said Hamiss
63‘ Mlandege yari irebye mu izamu. Enzo Claude yari asigaranye na Ruhamyankiko Ivan ariko ashatse kumuroba umupira ujya hejuru.
62′ Igitego kidahushwa! William Togui uri kwigaragaza nyuma yo gutsinda, acenze babiri b’inyuma ba Mlandege, ageza umupira kwa Kiwanuka, uhaye neza Memel Dao ariko ateye ntiyahirwa umupira uca ku mpande.
60‘ APR FC yongeye guhusha… William Togui azamukanye umupira ibumoso, awugeza mu rubuga rw’amahina, awuterekera Memel Dao ariko ateye umupira uca gato hirya y’izamu rye.
58‘ Kiwanuka akomeze gushaka igitego… umupira uvuye kwa Bosco usanze uyu Hakim inyuma y’urubuga rw’amahina,ashyize umupira mu izamu ntibyamuhira ujya hejuru.
55‘ Mlandege yari ishatse kwishyura… Laurent Lucas abonye umupira imbere y’izamu ariko atera mu kirere kure.
53′ Kiwanuka akomeje kuzengereza Mlandege. Uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda arimo kurema amahirwe menshi muri uyu mukino. Aha, asize nanone ab’inyuma b’iyi kipe, aterekera Ruboneka Bosco, ushatse gukinisha Dao ariko ntiyamugeraho neza.
50‘ Gusimbuza ku ruhande rwa Mlandege. Laurent Lucas asimbuye Abed Ama
48′ Goaaaaaaaaaaaaaaal Igitego cya kabiri cya APR FC gitsinzwe na William Togui
Hakim Kiwanuka atanze umupira wa kabiri uvuyemo igitego. Ni umupira muremure ahawe na Bosco ariruka asiga ba myugariro, awuterekera neza Togui wari imbere y’izamu ririmo ubusa.
Igice cya kabiri kiratangiye. Turacyayoboye umukino ku gitego 1-0.
IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE
APR FC iyoboye umukino ku gitego 1-0.
45′ Iminota ibiri y’inyogera.
43′ Ikarita y’umuhondo kuri Raphael Futakamba ku ikosa akoreye Kiwanuka.
Coup Franc Bugingo Hakim ayiteretse ku mutwe wa Yunusu ariko umupira ujjya hanze y’izamu rya Mlandege.
Amwe mu mafoto yaranze umukino…
38′ Dauda Seidu akijije izamu. Ba myugariro bari batunguwe no kubona Abed Ama asigaranye n’izamu wenyine gusa Dauda aratabara akiza izamu. Corner ivuyemo ntacyo itanze.
37′ Umunyezamu wa Mlandege akuyemo Penalt ya William Togui.
35′ PENALTY! William Togui akorewe ikosa mu rubuga rw’amahina ku ikosa yari akorewe na Gilbert Byiringiro.
33′ APR FC yari itsinze icya kabiri. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri gukina umupira mwiza cyane. Aha Dao yongeye kubona Bugingo Hakim, ushyize umupira mu rubuga rw’amahina gusa ntiyashobora kubona Hakim Kiwanuka.
31′ Goaaaaaaaaaaaaaaaaaal. Memel Dao atsinze igitego cya mbere cy’umukino
Dauda yambuye umupira mu kibuga hagati, awuterekera Hakim Kiwanuka na we uwuhaye Memel Dao utsinze igitego cyiza cyane.
29′ Amakipe afashe akaruhuko ko kunywa amazi. Ubushyuhe i Dar es Salaam buri kuri degere 26.
28‘ Aimar Hafidh wa Mlandege ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akorewe Ngabonziza.
25‘ Ikipe ikomeje kurema uburyo butandukanye bwo gutsinda. Dao, Togui, Ruboneka na Bugingo bahanahanye neza hafi y’urubuga rw’amahina, birangira umupira uruhukiye kwa Kiwanuka uteye n’umutwe ariko umunyezamu arawufata.
22′ Coup Franc ya Mlandege.. Paccy akoreye ikosa Hamis M’sa gusa Coup Franc ivuyemo ntacyo itanze duhise tugarura umupira.
20‘ Ikipe yacu ikomeje kubonana neza mu kibuga. Nubwo nta gitego cyari cyaboneka biragaragara ko abakinnyi ba APR FC bari guhanahana neza ugereranyije n’uwo duhanganye. Aha, Paccy yari agerageje kubonana na Dao ariko myugariro Japhet Manga, ntiyatuma awugeza mu izamu.
17′ Amakipe yombi ari gukinira ahanini mu kibuga hagati. Kugeza ubu ntabwo hari haboneka uburyo bukomeye mu mukino.
14′ Mlandege yari ibonye uburyo… Nshimiyimana Yunusu yari atanze umupira mugufi ujya kwa Ruhamyankiko, Amar Hafidhi ashaka kubyungukiramo ngo awumutange ariko umunyezamu wa APR FC arahagoboka awushyira hanze.
11′ APR FC yongeye guhusha. Bugingo Hakim ashyize umupira mu rubuga rw’amahina, ubwugarizi bwa Mlandege buwushyira kwa Memel Dao, uwushyize mu izamu ariko abasore ba Mlandege baritambika bakiza izamu.
09′ APR FC yongeye guhusha, Memel Dao aterekeye umupira Ruboneka Jean Bosco ushyize mu izamu ariko umupira uramwangira uca hirya gato y’izamu.
07′: Mlandege yari iremye uburyo bwo gutsinda. Nyuma yo guhanahana neza,Enzo Claude ahawe umupira mu rubuga rw’amahina ateye mu izamu uca hejuru cyane.
05′ Niyigena Clement ari kwitabwaho n’abaganga. Umukino ubaye uhagaze gato.
03‘ APR RC yongeye gusatira. Dauda Seidu atwaye umupira mu kibuga hagati, awugeza kwa Hakim Kiwanuka, ushatse gucenga abakinnyi babiri birangira awutakaje.
01′ APR FC itangiriye hejuru. Abakinnyi ba Abderrahim batangiye bahanahana neza gusa umupira wa Memel Dao ntabwo ushoboye kugera kwa Hakim Kiwanuka wari winjiye neza.
Umukino uratangiye: Umusifuzi ABDIFATAH SAID MIRE ukomoka muri Somalia ashushye mu ifirimbi umukino uratangira.
APR FC yambaye imyenda yayo y’umweru n’amasogisi y’umweru mu gihe numero zandikishije amabara y’umukara. Mlandege yambaye imipira y’umuhondo irimo imirongo y’ubururu, amakabutura ni ubururu n’amasogisi y’umuhondo.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
APR FC: Ruhamyankiko Ivan, Gilbert Byiringiro, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Bugingo Hakim, Pacifique Ngabonziza, Dauda Seidu, Dao Memel, Ruboneka Bosco, Hakim Kiwanuka na William Togui.
=> Djibril Ouatarra ntabwo yashoboye gukina umukino wa none kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu myitozo y’ejo.
Mlandege: Alex Gidion, Abed Ama, Omar Ramadhan Issa, Raphael Futakamba, Mussa Hassan, Aimar Hafidh, Hamis M’sa, Berry Iziegbuwa, Davi Nascimento, Japhet Manga na Enzo Claude.
Amakipe asoje kwishyushya, mu kanya gato umukino uri bube utangiye.
Imikino ya CECAFA Kagame Cup mukaba muri kuyikurikirana ku mbuga zacu zose z’ikipe ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.
Turi kumwe kandi na Resilience igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi aho iherereye i Remera Sonatubes.
Kigali Parents ni ntagereranywa mu gutanga Uburezi bujyana n’Uburere, kikaba ikigo kiza ku isonga mu gutsindisha mu Mujyi wa Kigali n’uburambe bw’igihe kinini.
Turi kumwe kandi na na Hope line sports, iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo.
