Cart Total Items (0)

Cart

Karibu Sana kwenye Uwanja wa KMC!

Tubahaye ikaze ku kibuga cya KMC hagiye kubera umukino wa nyuma wo mu itsinda B rya CECAFA Kagame Cup, hagati ya APR FC na KMC yo muri Tanzania.

APR FC irasabwa gutsinda cyangwa ikanganya kugira ngo ibe yazamuka ari iya mbere mu itsinda bityo ikabona itike ya 1/2 cy’irangiza.

Iyo mibare kandi ni ko imeze kuri KMC na yo isabwa gutsinda cyangwa ikanganya kugira ngo igere muri 1/2 cy’irangiza.

Ikipe yatsindwa muri izi zombi yahita isezererwa muri aya marushanwa.

Umukino uramutse urangiye amakipe yombi anganyije, APR FC yazamuka ari iya mbere ikazahura n’izaba iya mbere mu itsinda C(Amakipe yose afite amanota abiri kuri ubu), mu gihe icyo gihe KMC yazamuka ari iya kabiri nziza ikazahura na Singida muri 1/2.

Nta mibare n’imwe yatuma APR FC izamuka ari ikipe ya kabiri.

Imikino yo mu itsinda A ikaba isojwe Singida ari iya mbere n’amanota arindwi, ikurikiwe na Police ya Kenya n’amanota atandatu n’ibitego bitanu izigamye.

Tukwibutse kandi ko iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup muyikurikirana ku mbuga zacu zose z’ikipe ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.

Turi kumwe kandi na Resilience igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi aho iherereye i Remera Sonatubes.

Kigali Parents ni ntagereranywa mu gutanga Uburezi bujyana n’Uburere, kikaba ikigo kiza ku isonga mu gutsindisha mu Mujyi wa Kigali n’uburambe bw’igihe kinini.

Turi kumwe kandi na na  Hope line sports, iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo.

Ndi Jado Dukuze, nk’ibisanzwe ndi kumwe na Hardi Uwihanganye.

Dore uko umukino wagenze…

Umukino urarangiye.

APR FC inganyije na KMC 1-1 bivuze ko izazamuka ari iya mbere mu itsinda B ikazahura n’izaba iya mbere mu itsinda C.

KMC na yo ikaba izamutse ari iya kabiri mu itsinda ikazahura na Singida Black Stars

 

90′ Iminota 4 y’inyongera

89‘ Bugingo Hakim wa APR FC na Abdallah Said wa KMC bahawe amakarita y’umuhondo.

86′ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC. Iraguha Hadji asimbuye Hakim Kiwanuka, Niyibizi Eric asimbura William Togui.

80‘ Umukino uri kugana mu minota 10 ya nyuma. APR FC 1-1 KMC. Kugeza ubu amakipe yombi yakomeje.

77′ KMC yari itwibye umugono… Akhrm Mhina wasaga nk’uwaraririye agejeje umupira imbere y’izamu rya Ruhamyankiko ariki ateye mu izamu umupira ujya hanze.

75′ Amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati. Uko iminota igenda isatira umusozo, umupira uri gukinirwa ahanini mu kibuga hagati. Kugeza n’ubu, APR FC ni yo iri gushakisha igitego kurushaho.

70′ Amakipe afashe akaruhuko. Mu mujyi wa Dar es Salaam ikirere kiracyakonje kuva umukino watangira.

65‘ APR FC ikomeje gushaka igitego cy’intsinzi. Kiwanuka yari akinanye neza na Byiringiro Gilbert ariko umupira utewe n’uyu myugariro ujya hejuru cyane.

63‘ Ikarita y’umuhondo. Kelvin Tondi wa KMC ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Togui.

APR FC 1-1 KMC. Reka twiyibagize imisifurire twirebere amafoto...

53‘ Ikarita y’umuhondo. Umusifuzi w’umukino yemeje ko Souane yakoze ikosa amwereka ikarita y’umuhondo. Souane yagaragaye akina umupira.

50‘ Umukino wari wahagaze, Hakim Kiwanuka n’umunyezamu barimo bitabwaho n’abaganga.

48′ Umusifuzi yimanye penaliti… Hakim Kiwanuka ateye mu izamu, Mutombora ntiyafata umupira arawuruka, Kiwanuka agiye gusonga umuzamu amushyira hasi ariko umusifuzi arasanza.

APR FC itangije igice cya kabiri. Bisabye umwanya ngo gitangire…

46‘ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC Aliou Souane afashe umwanya wa Niyigena Clement

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE. APR FC 1-1 KMC.

45′ Iminota 3 y’inyongera

45′ APR FC yongeye guhusha. Byiringiro Gilbert agejeje umupira ka Ruboneka ateye mu izamu, umunyezamu awukuramo bigoranye.

44′ Igitego cya KMC gitsinzwe na Erick Edson.

41‘ APR FC iri koza amaso y’abari kuri KMC Stadium. Nyuma yo gutsinda igitego cya mbere, APR FC iri guhanahana neza. Aha, Ruboneka, Kiwanuka na Memel Dao  bagejeje umupira imbere y’izamu ariko Dao ntiyashobora kuwushyira mu nshundura.

39′ WHAT A GOAL! Niyigena Clement afunguye amazamu ku gitego cy’agatangaza.

37′ Gusimbuza ku ruhande rwa KMC, Samson Nicodem ahaye umwanya Ismail Adam.

35′ Kiwanuka yari agerageje… rutahizamu w’Umugande abonye umupira muremure acenga gato myugariro wa KMC ariko ateye mu izamu umupira uca ku ruhande.

32‘ Umukino wongeye guhagarara myugariro wa KMC Abdallah Said Ali ari kuvurwa.

30′ Umukino wabaye uhagaze. Niyigena Clement ari kwitabwaho n’abaganga.

27′ Hafashwe akaruhuko ko gusoma ku mazi. Mu minsi yose twakinnye, uyu munsi hari ubukonje mu mujyi wa Dar es Salaam n’umuyaga mwinshi.

25‘ APR FC 0-0 KMC. Ikipe iri mu rugo iri kugendesha umukino gake. Kunganya kwayo byatuma ibone itike ya 1/2.

20′ APR FC ikomeje gusatira. Abasore ba Abderrahim bari gukora ibishoboka byose ngo babone igitego. Memel Dao yari ahererekanyije neza na Lamine Bah ariko uyu musore ateye umupira ujya hejuru cyane.

17′ APR FC yongeye guhusha. Hakim Kiwanuka agejeje umupira kwa Lamine Bah, uteye mu izamu ishoti rikomeye gusa Mutombora ashyira umupira muri Corner.

Corner Dao ahaye umupira Lamine Bah, uwuteretse ku mutwe wa Yunusu ariko umunyezamu Mutombora arongera arawufata.

15′ APR FC 0-0 KMC. Umukino uri kwihuta hano Kinondoni, ikipe y’Ingabo ni yo iri kwiharira umupira nubwo kugeza ubu itari yabona izamu.

11′ Coup Franc ya APR  FC. Memel Dao akorewe ikosa mu kibuga hagati, Coup itewe byihuse ariko ubwugarizi bwa KMC bwihagararaho nanone.

08′ APR FC ihushije icya mbere. Ruboneka Bosco aterekeye umupira mwiza Lamine Bah, ushyize mu izamu ariko umupira umunyezamu awukoraho ukubita umutambiko ugaruka kwa Ruboneka, ushyize mu izamu ariko ba myugariro baritambika bawushyira hanze.

07‘ APR FC yari iremye uburyo bw’igitego. Ruboneka Bosco azamukanye umupira mwiza iburyo, ashobora kuwugeza kwa Byiringiro Gilbert, ucenze myugariro ariko awutanze ntiwagera kwa Togui.

05‘ Amakipe yombi atangiye ashaka igitego  ngo agire icyizere cyo gukomeza. APR FC yacu ni yo iri guhanahana neza.

03′ Coup Franc ya APR FC, William Togui akorewe ikosa hafi n’urubuga rw’amahina.

Coup Franc Ruboneka ayiteye mu rukuta, asubijemo umupira ujya hejuru y’izamu.

02‘ KMC yari ifunguye amazamu… Rachid Mouhamed ahawe umupira asigaranye n’izamu, Ruhamyankiko Ivan arasohoka arawumwambura neza.

Umukino uratangiye. HAILEYESUS BAZEZEW BELETE ukomoka muri Ethiopia atanze uburenganzira KMC itangiza umupira.

APR FC yatangiye kwishyushya.

Nyuma y’umukino warimo uhuza Singida Black Stars na Garde Cotes, amakipe yombi yatangiye kwishyushya. APR FC irererana nk’Inyange mu dusengeri tw’umweru n’amakabutura y’umweru. KMC yambaye Oranje.

Dore uko abakinnyi bageze kuri KMC Stadium

Amakipe  agiye kubanza mu kibuga:

APR FC: Ruhamyankiko, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Bugingo Hakima, Pacifique Ngabonziza, Ruboneka Jean Bosco, Memel Dao, Hakim Kiwanuka, William Togui na Lamine Bah

KMC: Fabien Mutombola, Abdallah Said Ali, Samson Nicodem Mwaituka, Juma Ramadhan Shemvuni, Salum Athuman Salum, Ahmed Bakari Pipino, Baliko Hance Anyimike, Kelvin Tondi Revocatus, Rachid Mohamed Chambo, Eric Mwijage Edson na Juma Mwita Sagwe

Amakipe ashoje kwishyushya asubiye mu rwambariro kumva inama za nyuma z’abatoza.