Cart Total Items (0)

Cart

Igitego cya Nshimiyimana Yunusu ntabwo cyashoboye guha intsinzi Gitinyiro mu mukino wa gicuti yatsinzwemo na  Police FC  2-1  kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru.

Dore ibihe bikuru byaranze umukino…

Umukino urarangiye. 

Mu mukino wa gicuti w’imyitozo, ikipe ya Police FC itsinze APR FC ibitego 2-1. Gitinyiro ikomeje gukina imikino ya gicuti itandukanye mu kwitegura umwaka mushya wa Shampiyona.

90+1 Umukino ubaye uhagaze. Myugariro Issah wa Police FC aryamye hasi.

90′ Iminota itanu y’inyongera.

87‘ Byiringiro Lague wa Police FC ahaye umwanya Muhozi Fred.

84′ Ikarita y’umuhondo kuri Ndayishimiye Dieudonne wa Police ku ikosa akoreye Lamptey.

Coup Franc nziza ya Omedi ubwugarizi bwa Police bukuyeho umupira.

81′ Gusimbuza nanone. Aliou Souane, Richmond Lamptey, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Hakim Kiwanuka na Byiringiro Gilbert binjiye mu kibuga mu mwanya wa Yunusu, Ouatarra, Memel Dao, Ruboneka Bosco, Fitina Omborenga na William Togui.

79‘ Igitego cya Police. Niyigena Clement agize amahirwe make yo gushyira mu izamu umupira wari utewe n’umutwe na Didier.

74′ Byiringiro Lague na we ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Fitina Omborenga. Coup Franc ivuyemo igiye kure y’izamu.

71′ Police FC yongeye kubona ikarita y’umuhondo ku ikosa rikomeye Issah Yakubu akoreye William Togui.

70′ Umukino uri kugana mu minota 20 yawo. Police 1-1 APR FC.

Umukino urimo imbaraga nyinshi.

62′ Police FC na yo irasimbuje. Ani Elijah aha umwanya Mugisha Didier.

60′ APR FC ikomeje gushaka igitego cy’intsinzi. Aha, Ruboneka Jean Bosco akaraze umupira neza cyane ashaka inguni ya kabiri ariko umunyezamu Onesime akomeza kuba ibamba awukuramo neza.

58‘ Igihe cyo gusimbuza kirageze. Mamadou Sy na Seidu Dauda bahaye umwanya Ngabonziza Pacifique na Omedi Denis.

55′ APR FC yongeye kurema amahirwe yo gutsinda. Ouatarra azamukanye umupira iburyo, awushyira mu rubuga rw’amahina ariko Mamadou Sy ntiyashobora kuwugeraho.

52′ Coup Franc nziza ya Dauda Seidu Yassif yari igiye mu nshundura. Ibitangaza bitumye Onesime atera umupira ujya muri Corner.

50′ Police yagarukanye amarere, iri gukora amakosa atandukanye. Aha, Memel Dao na William Togui bombi bakorewe ikosa icyarimwe n’abakinnyi ba Police FC.

47′ Nsabimana Eric Zidane ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Memel Dao.

Igice cya kabiri kiratangiye

 

Igice cya mbere kirarangiye

APR FC igiye kuruhuka inganya na Police FC 1-1 mu mukino wa gicuti uri kubera i Nyamirambo. Igitego cya Gitinyiro cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunusu yishyura icya Ani Elijah wari umaze iminota ibiri atsinze ku wa 23′.

Muri rusange uretse iminota 23 ya mbere, ikipe ya APR FC ni yo yihariye umukino aho uretse amahirwe make hamwe n’ubuhanga bw’umunyezamu Onesime, ubundi amakipe yari bujye kuruhuka ibitego ari byinshi ku basore bambaye umukara n’umweru.

Hitezwe byinshi mu gice cya kabiri ariko muri rusange umukino uri kugenda neza.

40′ APR FC ikomeje guhusha. Ku ikosa rikorewe Ruboneka Bosco, Coup Franc nziza ya Memel Dao isanze Togui mu rubuga rw’amahina ashyizeho umutwe ubwugarizi bwa Police FC burenza umupira.

Corner ivuyemo Dao ayiteye neza, umupira usanga Bosco ahagaze wenyine ateye ishoti rikomeye umunyezamu Onesime awukuramo akiza izamu rye.

38′ Mamadou Sy ahushije igitego ahabwa umuhondo! Rutahizamu wa Gitinyiro yari abonye umupira mu rubuga rw’amahina, gusa agiye gushyira mu izamu Issah Yakubu aritambika baragongana, umusifuzi yemeza ko ari ikosa rikozwe n’Intare riherekezwa ikarita y’umuhondo.

Abasore bambariye urugamba…

30′ Police FC 1-1 APR FC. Gitinyiro iri gutanga ibirori i Nyamirambo. Nyuma yo kwishyura igitego, abasore ba Anderrahim barimo gukina umupira usukuye cyane.

Mamadou Sy, Memel Dao na William bamaze kurema uburyo bwavamo igitego cya kabiri nubwo kugeza ubu bitari byakunda neza.

28′ Eh eh eh! Rutahizamu William Togui yari amenye Ballon! Umupira mwiza ahawe na Dauda Seidu na we wari uwuhawe na Memel Dao, uyu rutahizamu ateye mu izamu rya Police, Onesime ntiyamenya aho uciye ariko atabarwa n’umutambiko w’izamu. APR FC yatangiye gushyira igitutu kuri Police FC.

26Goaaaal APR FC yishyuye igitego! Umupira utewe neza muri Corner na Memel Dao usanze Nshimiyimana Yunusu ahagaze neza ahita atsinda igitego cyo kwishyura.

25′ APR FC ihise ihusha. Mamadou Sy yakiriye umupira wa Bosco, ateye umutwe umunyezamu awukuramo, usanga Dao ushyize mu izamu Issa Yakubu awushyira muri Corner.

23‘ Igitego cya Police FC. Ani Elijah afunguye amazamu i Nyamirambo.

21‘ Police FC yadutanze kwinjira mu mukino. Kugeza ubu ikipe ya Ben Moussa ni yo iri kurema uburyo butandukanye bwo gutsinda. Hano, Bacca yari yongeye kugerageza izamu rya Pierre ariko umupira ateye ujya hejuru cyane.

20‘ Hari umukinnyi wacu uryamye hasi…Nshimiyimana Yunusu ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo gukuramo umupira wajyaga mu izamu. Gusa biragaragara ko ari bukomeze umukino nta mpungenge.

Mu gihe dutegereje igitego reka tube twirebera amwe mu mafoto ari kuranga uyu mukino…

15′ Police FC irangajwe imbere n’abahoze muri Gitinyiro ikomeke kugaba uduteroshuma. Kugeza uyu mwanya izamu rya Pierre Ishimwe rirera.

12′ Corner ya Police FC…Umupira urengejwe na Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian wahoze iwacu ashyize umupira mu rubuga rw’amahina, Ndayishimiye Dieudonne ashaka gutsinda ariko ateye umutwe ujya hanze.

10‘ Bacca akomeje kwigaragaza ku ikipe yahozemo- Uyu mukinnyi ukina asatira mu bimbere, abonye umupira inyuma y’urubuga rw’amahina ariko ateye ishoti ryorohera cyane Ishimwe Jean Pierre.

07′: Gitinyiro yongeye kurema uburyo: Kabuhariwe mu mipira y’imiterekano Memel Dao yongeye kuzamura neza umupira mu rubuga rw’amahina, gusa kuri iyi nshuro William ntiyashobora kuwutanga ba myugariro ba mukeba.

06′ Police FC yongeye guhusha igitego. Kwitonda Alain Bacca aterekeye umupira mwiza Elijah ariko ateye umupira ujya hejuru cyane y’izamu.

04′ Police FC ibonye Coup  Franc nziza iteretse hafi y’umurongo w’urubuga rw’amahina. Lague wahoze iwacu ayiteye hejuru cyane.

03′ APR FC yari ibonye igitego. Corner itewe neza isanze abakinnyi 3 mu rubuga rw’amahina, Mamadiu Sy ashobora gushyira mu izamu ariko Onesime wa Police awukuramo, Ruboneka ashatse gusongamo na bwo uyu munyezamu ukomoka i Burundi akiza izamu rye.

02′ Uburyo bwa mbere bwa APR FC: Coup Franc ya MemelDao isanze William Togue ahagaze neza ateye n’umutwe ubwugarizi bwa Police FC buritambika umupira ujya hanze.

15:06 Umukino uratangiye. Police FC ni yo itangije umukino.

Ikaze kuri Kigali Pelé Stadium, aho ikipe yacu yagarutse mu kibuga na none mu mukino wa gicuti witegura umwaka mushya wa Shampiyona. Ni umukino ufite kinini uvuze ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu aho ukomeza guha umutoza isura y’abakinnyi azifashisha mu marushanwa ari imbere.

Byinshi ku mukino mbere yo guhura na Police FC…

Ni umukino ugiye guhuza amakipe asanzwe amenyeranye

Gitinyiro na Police FC ni ikipe zikunda guhura kenshi haba mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse rimwe na rimwe bakaba bahura mu marushanwa mpuzamahanga(CECAFA 2014).

Mu mwaka ushize wa Shampiyona, Police FC yatangiye idutsinda igitego 1-0 idutwara Super Cup, gusa tuza kuyitsinda 1-0 tuyisezerera mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino ubanza.

Police FC kandi muri Gashyantare twayitsinze kuri penaliti 4-2 tuyitwara igikombe cy’Intwari  mu gihe muri shampiyona twabatsinze 3-1 mu mukino wo kwishyura, na ho ubanza tukanganya 1-1.

Iyi kipe ifite umutoza usanzwe umenyereye u Rwanda na APR FC, dore ko ari kumwe natwe yaje kwegukana Shampiyona y’icyiciro cya mbere, ni nyuma yo gutoza iyi kipe  guhera mu Ukwakira 2022 akaza gutwara igikombe cy’uwo mwaka wa Shampiyona wa 2022-2023.

Igitangaje kuri Ben Moussa, umukino wa mbere yatoje nk’umutoza mukuru muri APR FC, ni uwo yanganyijemo na Police FC 1-1 hari tariki 17.10.2022.

Amakipe yombi ari kwitegura umwaka mushya wa Shampiyona

Imikino ya Pre-Season iba igamije gufasha abakinnyi kongera kugaruka mu bihe byabo nyuma yo kujya mu biruhuko, mu gihe n’abatoza baboneraho kubaka uburyo bw’imikinire bushya bazakoresha mu mwaka mushya wa Shampiyona.

Ikipe yacu, ikaba imaze gukina imikino ine itsindamo ibiri(4-1 vs Gasogi, 4-0 vs Intare FC), mu gihe twananganyije imikino ibiri  na Gorilla ku bitego 2-2 na 1-1 mu mukino uheruka.

Police FC y’umutoza mushya yo yahisemo kwitegurira i Rubavu aho yatsindiye Rutsiro igitego 1-0 ndetse na Marines ibitego 2-0 byombi byatsinzwe n’abakinnyi banyuze hano, Kwitonda Alain Bacca na Byiringiro Lague.

Bari buze kuba bahanzwe amaso none.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC iri gutegura indi mikino ya gicuti mpuzamahanga aho Ubuyobozi bwamaze kwemeza ko tariki ya 17 Kamena 2025 tuzakira igihangange Power Dynamos yo muri Zambia mu mukino w’Umunsi w’Igitinyiro.

Amatike y’uyu mukino ari ku isoko wanyura hano ukabona andi makuru yose. 

 

Abakinnyi tugiye gutangiza mu kibuga.

30 Ishimwe Pierre, 13 Niyigena Clement, 28 Nshimiyimana Yunusu, 29 Omborenga Fitina, 3 Niyomugabo Claude, 25 Dauda Seidu, 27 Ruboneka Jean Bosco, 9 Mamadou Sy, 8 Memel Dao Rouaf, 10 Djibril Ouatarra Sheikh na 35 Togui William.

Abakinnyi 5 baciye iwacu muri  XI Police FC yatangije mu kibuga

23 Rukundo Onesime, 24 Ndayishimiye Dieudonne, 6 Ishimwe Christian, 4 Yakubu Issah, 27 Nsabimana Eric, 8 Gakwaya Leonard, 3 Iradukunda Simeon, 21 Kwitonda Alain Bacca, 29 Byiringiro Lague , 30 Ani Elijah, 7 Richard Kirongozi

APR FC yatangiye kwishyushya

Mu myenda y’umukara n’umweru, abasore ba Abderrahim Taleb batangiye kwishyushya bitegura umukino uza gutangira mu minota 30 iri imbere.

Amakipe yombi yasoje kwishyushya mu minota itanu umukino uri bube utangiye.

Dore amwe mu mafoto yaranze kwishyushya.