

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC Memel Raouf Dao ni we watowe nk’umukinnyi mwiza wa CECAFA Kagame Cup yakinirwaga mu gihugu cya Tanzania.
Iri rushanwa ryegukanywe n’ikipe ya Singida Black Stars yatsinze Al Hilal ibitego 2-1 bya Clatous Chama waje kurusha abanda bose gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa.
APR FC yatwaye umudari wa Bronze aho umukinnyi wacu Memel Raouf Dao yaje gutoranywa nk’uwahize abanda bose bitabiriye iri rushanwa, igihembo cyari cyegukanywe na Niyigena Clement mu irushanwa riheruka.
Dao yatsinze ibitego bibiri, anatanga ibitego bibiri harimo icyo yatsinze kuri uyu wa kabiri, anatanga imipira ibiri yavuyemo iitego bya William Togui.
Uyu musore ukomoka muri Burkinafaso yanatowe ubugira kabiri nk’umukinnyi w’umukino.


