Cart Total Items (0)

Cart

Umukinnyi ukina mu bwugarizi bwo hagati Nduwayo Alexis ari bube akina umukino we wa mbere atangiye mu kibuga muri Shampiyona, mu mukino ikipe yacu ihuriramo na Marines FC kuri uyu mugoroba.

Uyu musore w’imyaka 21 yonyine, yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya Gasogi United izwiho kuzamura abakiri bato, aho yari mu bakinnyi 10 bazamuwe mu ikipe ya mbere mu ntangiriro z’uyu mwaka wa shampiyona bavuye mu bana b’iyi kipe ya KNC.

Alexis Nduwayo akaba ari buze gutangira umukino wa Marines nyuma yo kwigaragariza abatoza mu myitozo ko yakinana neza na Nshimiyimana Yunusu, ni nyuma yaho imvune ya Niyigena Clement ikomeje kumushyira hanze y’ikibuga.

Uretse gukina mu bwugarizi bwo hagati, Nduwayo Alexis akaba yanakina inyuma ibumoso, aho yaherukaga guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yarimo yitegura imikino ya Nigeria na Lesotho.

Uyu musore avuga ko gukina muri Gasogi United byatumye umuryango wabo wongera kubana nyuma yo gutatana, mu gihe se umubyara yavuze ko yanyuzwe n’uburyo ari umwana uzi kwita ku bavandimwe be.

Mu byifuzo by’uyu mubyeyi we, harimo kubona akina mu ikipe ya APR FC none bigiye kubera i Nyamirambo kuri uyu munsi.

APR FC na Marines bagiye guhurira kuri Kigali Pelé Stadium mu kirarane cy’umunsi wa mbere wa shampiyona kitakinwe ubwo twari mu mikino nyafurika.

Ni umukino uri butangire ku i saa Kumi n’Ebyiri za Kigali aho umutoza Taleb yijeje abakunzi bacu ko bari buze kubona umukino mwiza.

Abakinnyi tugiye kwifashisha ku mukino wa FC Marines: Ishimwe Pierre, Fitina, Yunusu, Nduwayo Alexis, Claude Niyomugabo (C), Ssekiganda, Ruboneka Bosco, Dauda Seidu, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na  Togui.

Alexis yaje muri APR FC uyu mwaka wa Shampiyona avuye muri Gasogi United
Uyu myugariro ukiri muto agiye gutangira umukino we wa mbere muri Shampiyona