APR FTC yegukanye ibikombe bibiri muri bitatu byahatanirwaga kuri COMMUNITY YOUTH FOOTBALL LEAGUE 2024. Ni irushanwa ry’amakipe y’amarerero (Football Training Centers) ryateguwe hagamijwe kwishimira ibyagezweho mu iterambere ry’umupira w’amaguru, no gushishikariza abanyarwanda kuzagira amahitamo meza mu matora y’Umukuru w’igihugu...
APR FC irakataje mu gitegurira u Rwanda abazaba intyoza muri ruhago mu bihe bizaza. Buri wa gatandatu no ku cyumweru ndetse n’indi minsi abanyeshuri batize, ni wo mwanya abatoza baba bakora iyo bwabaga ngo bategure abana mu marerero ashamikiye...
APR FC yagukanye igikombe cya 22 mu myaka 30 imaze ibayeho, uba umuhigo wongeweho undi wo gutwara icyo gikombe idatsinzwe umukino n’umwe muri shampiyona (Primus National League 2023-2024). Usibye iyi mihigo ikomatanye kandi, iyi kipe yongeyeho undi wo kwegukana...
Benshi bakomeje kwibaza ku ishusho n’intego bya APR WFC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’abari n’abategarugori, aho bamwe bumva ko ije guhangana n’andi makipe agisanzwemo ariko bakibaza ku bushobozi bwayo kuko yazamuwe n’abakinnyi bato. Ni nyuma y’uko itsinze...
Abanyabigwi ba APR FC baserutse ndetse bakurikirana umukino usoza Primus National League ari nawo iyi kipe y’Ingabo yashyikirijweho igikombe cya Shampiyona. Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 12/05/2024, APR FC ikaba yanganyije n’Amagaju FC igitego 1-1 bityo...