Cart Total Items (0)

Cart

Umutoza w’ikipe ya  Power Dynamos Oswald Mutapa yatangaje ko ikipe ye izerekana umukino mwiza, ubwo izaba ihura na APR FC mu mukino wa gicuti uzaba ku Cyumweru saa Cyenda kuri Stade Amahoro.

Power Dynamos yaraye igeze i Kigali, yazanye n’itsinda ry’abarenga 47 barimo abakinnyi n’abayobozi, aho bitabiriye ubutumire bw’ikipe ya APR FC dore ko umukino wabo ari wo uzatangiza Inkera y’Abahizi.

Avuga kuri uyu mukino, Mutapa watowe nk’umutoza w’umwaka mu mwaka wa Shampiyona ushize, yatangaje  ko APR FC izabafasha kwitegura amarushanwa ya CAF.

Ati: APR FC ni ikipe y’ubukombe, itwara ibikombe kandi yitabira amarushanwa nyafurika. Icyo twakwizeza abafana ni uko natwe turi ikipe ikomeye kandi tuzerekana umukino mwiza.

Power Dynamos cyo kimwe nka APR FC, na yo ni ikipe irusha izindi bigwi muri Zambia, aho yabaye n’ikipe ya mberemu gace ka Afurika y’amajyepfo,  yatwaye igikombe cyo kuri uyu mugabane ubwo mu mwaka w’1991 yegukanaga CAF Winners’ Cup.

Umukino wa Power Dynamos uzabera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru saa Cyenda z’amanywa ahateganyijwe n’izindi gahunda guhera saa Saba.

Amatike y’uyu mukino akaba akiri kugurwa ukanze *662*700*1212#.

Chairman wa APR FC yavuze ko Inkera y’Abahizi izafasha abakunzi ba ruhago gukomeza kuryoherwa n’umupira mu gihe Shampiyona zitaratangira.
Captain wa Power Dynamos na we yavzuze ko biteguye gutanga akazi ku Cyumweru
Power Dynamos ngo yizeye intsinzi ku mukino na APR FC
APR FC na yo iriteguye bihagije