
Ikipe ya APR FC yamaze kwemeza ko izaba ihatana na Power Dynamos mu mukino wa gicuti w’Umunsi w’Igitinyiro uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 17 Kanama 2025.
Uyu ni umukino wa mbere mpuzamahanga wa gicuti tugiye kwakira nyuma yo gukina yo kunganya igitego 1-1 na KCCA yo muri Uganda mu mwaka wa 2017.
Mark your calendars. 17th Aug 2025, we welcome Power Dynamos FC of Zambia 🇿🇲 to AMAHORO STADIUM.
Let’s paint the stadium black and white on #UmunsiWIgitinyiro🦁🔥
.
.
Ku ya 17 Kanama, tuzakira @PowerDynamosFC mu munsi w’Igitinyiro. Kanda *662*700*1212* ugure itike. #APRFC pic.twitter.com/EMOaRKsv7M— APR F.C. Official (@aprfcofficial) August 1, 2025
Muri uwo mwaka wa 2017 ni na bwo APR FC yaherukaga guhura n’ikipe yo muri Zambia kuri Stade Amahoro aho icyo gihe amahirwe atari ku ruhande rwa Gitinyiro dore ko byarangiye Zanaco idutsinze igitego 1-0, ikadusezerera muri Champions League nyuma yo kunganyiriza 0-0 iwabo.
APR FC ariko akaba iheruka no guhura n’indi kipe yo muri Zambia mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo yahuriraga muri Tanzania na Golden Red Arrows ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup byarangiye dutakaje kuri penaliti.
Byinshi bizaranga ‘Umunsi w’Igitinyiro’ tuzagenda tubibagezaho gusa uyu mukino ukaba uje ukurikira iyindi myinshi ya gicuti y’imbere mu gihugu, aho ikipe ikomeje kwitegura amarushanwa atandukanye arimo Super Cup, Shampiyona na CAF Champions League.
Uwo tuzaba duhanganye

Power Dynamos FC ni imwe mu makipe akomeye yo muri Zambia aho yashinzwe mu mwaka w’1971, ikaba ibarizwa mu mujyi wa Kitwe, mu Ntara ya Copperbelt.
Izwiho gukina umupira mwiza wihuta kandi ugezweho, bikayigira ikipe ikundwa cyane mu bakunzi ba shampiyona ya Zambia. Yatwaye shampiyona ya Zambia inshuro 8, harimo n’igikombe giheruka cya 2024–2025 kizatuma ihagararira iki gihugu muri CAF Champions League.
Mu mwaka w’1991, yabaye ikipe ya mbere yo muri Afurika y’amajyepfo yegukanye igikombe mpuzamahanga ( African Cup Winners’ Cup), abakunzi ba APR FC baribuka ko iri rushanwa ari ryo twageze muri ½ cy’irangiza tukaba ikipe ya mbere mu Rwanda igeze kuri mu marushanwa ya CAF.
Ni ikipe ifite abakinnyi benshi bakinira ikipe y’igihugu ya Zambia Chipolopolo barimo Salulani Phiri ukina mu kibuga hagati wari no muri CAN iheruka, Moses Phiri, Rutahizamu wihuta kandi utsinda ibitego byinshi, ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Chipolopolo n’abandi nka Lawrence Mulenga, umunyezamu ufite ubunararibonye.
Power Dynamos yariyubatse cyane muri iyi mpeshyi aho yazanye abakinnyi nka Moses Shumah rutahizamu w’umunya Kenya watsinze ibitego 17 muri Shampiyon iheruka na Samuel Ayodeji, myugariro w’umunya-Nigeria wavuye muri Shooting Stars.
Iyi kipe imaze iminsi ikorera Pre-Season muri Afurika y’epfo aho bazaza gukina na APR FC nyuma yo gukina umukino w’igikombe kiruta ibindi uzabahuza na Zesco United tariki ya 10 Kanama 2025.
Uburyo bwo Kwinjira
APR FC yamaze gushyira hanze ibiciro by’uyu mukino aho kwinjira ari ugukanda *662*700*112# ubundi ugakurikiza amabwiriza.
Amatike hasi no hejuru ni amafaranga ibihumbi bitatu, 20 000 muri VIP, 30 000 Frw, muri VVIP, 100 000 Frw muri Executive Seats na 1 000 000 Frw muri Sky Box.