
APR FC na Al Ittihad Misurata SC yo muri Libya bamaze kumvikana ku kugurisha burundu umukinnyi ukina mu kibuga hagati Richmond Lamptey.
Uyu musore ukomoka muri Ghana yaje mu ikipe ya APR FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2024-2025 aho yafashije ikipe kwegukana ibikombe bitatu bikinirwa imbere mu gihugu ndetse no gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup.
Yari umwe mu bakinnyi bari bitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka, gusa nyuma y’aho amakipe yombi yumvikaniye akaba yamaze kwerekeza muri Al Ittihad nkuko Ubuyobozi bwabihamije
APR FC imwifurije amahirwe masa mu buzima bwe bwa ruhago.
