Cart Total Items (0)

Cart

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Ruboneka Jean Bosco yatangaje ko ikipe yiteguye kwitwara neza ku mukino w’umunsi wa kabiri wa CECAFA Kagame Cup bafitante na Mlandege kuri uyu wa Gatandatu.

APR FC yatangiye iyi mikino itsinda BUMAMURU yo mu Burundi, aho igiye gukurikirazaho ikipe ya Mlandege yo muri Zanzibar mu mukino uzakinwa saa Cyenda zo ku wa Gatandatu kuri Major General Isamuhyo Stadium.

Mlandege FC yo muri Zanzibar iri mu nzira ya APR FC mu mikino ya CAF Champions League, ndetse yari yadusezereye muri Mapinduzi Cup ubwo twaherukaga gukina mu mwaka ushize.

Amateka ariko agomba guhinduka nkuko Ruboneka Jean Bosco yabiduhamirije.

Yagize ati: Ikipe twari dufite si yo dufite. Ku munsi w’ejo hari ibyo tuzatanga. Intego dufite ni izo gutwara CECAFA ni cyo cyatuzanye tugomba gushyira hamwe tukareba ko twatwara igikombe.

APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mbere yo guhura na Mlandege. Ikipe yacu ni yo iyoboye itsinda B n’amanota itatu izigamye ibitego bibiri. KMC izabanza gukina na Bumamuru na yo ifite amanota atatu n’igitego kimwe izigamye.

Imikino ya CECAFA Kagame Cup mukaba muzayikurikirana ku mbuga zacu zose z’ikipe ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.

Turi kumwe kandi na Resilience igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi aho iherereye i Remera Sonatubes.

Kigali Parents ni ntagereranywa mu gutanga Uburezi bujyana n’Uburere, kikaba ikigo kiza ku isonga mu gutsindisha mu Mujyi wa Kigali n’uburambe bw’igihe kinini.

Turi kumwe kandi na na  Hope line sports, iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo.

Amafoto y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu

Amafoto: Hardi Uwihanganye