Igitego cya Denis Omedi ku munota wa 33 w’umukino gitumye APR FC ikura inota rimwe i Rubavu mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona twahuriragamo na Rutsiro FC.
Uyu rutahizamu wa APR FC yashoboraga kudakina uyu mukino, kubera ko kuri uyu wa Gatanu yari bwitabire ibirori byo kurangiza Kaminuza mu ishami ry’Ubuforomo, gusa urukundo rw’ikipe rwatumye ajyana na bagenzi be kuri uyu mukino wabereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ni yo yihariye umukino mu minota ibanza y’umukino, biza no kugenda neza ubwo ku munota wa 33 Denis Omedi yarangirizaga mu izamu umupira wari utewe na Hakim Kiwanuka maze ukarangirira mu nshundura z’izamu rya Rutsiro
Ubwo igice cya mbere cyari hafi kugana ku musozo, umusifuzi w’umukino yaje kwemeza ko Yunusu yakoze ikosa mu rubuga rw’amahina maze Nizeyimana Jean Claude aza gutsinda penaliti itavuzweho rumwe ku munota wa 43.
APR FC mu gice cya kabiri yakomeje gusatira ndetse iza no kubona igitego cyaje kwangwa ku munota wa 73, bituma umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ikipe ikaba igiye kugaruka i Kigali kwitegura umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona tuzahuriramo na Rayon Sports mu cyumweru gitaha.
