Abafana ibihumbi birenga 65 ni bo bari muri Stade Mohamed V mu mpera z’icyumweru kindi, ubwo Wydad Cassablanca yanganyaga 0-0 na Raja Cassablanca mu mukino uba witezwe kurusha iyindi mu gihugu cya Maroc.
Ni Umukino wa Derby, umutoza wacu Taleb Abderrahim yagize amahirwe yo gutozamo imikino irenga 24, byerekana ubunararibonye afite muri ino mikino mbere y’uko duhura na mukeba muri Derby y’imisozi 1000 kuri uyu wa Gatandatu.
WAC na RAJA bakinnye derby imbere y’abafana 60,000. Hari ibirori mu bafana, ariko mu kibuga nta kintu kinini cyabaye. Impamvu ni uko abakinnyi baba bafite igitutu kinini, n’ubwoba bwo gutsindwa.
Umutoza wacu we yijeje abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko ibirori byaburiye muri Maroc bizaboneka kuri Stade Amahoro cyane ko APR FC gahunda ari ugukomeza gukina isatira izamu…
“Tuzakina umukino wacu. Ntabwo tuzajya inyuma ngo dutere imipira mu kirere. Tuzakina uko dusanzwe dukina, dukina umupira usatira, kuko ni uko twubaka ubuhanga bw’abakinnyi no guhuza mu ikipe”.
Yongeyeho ko APR FC iri kubaka gahunda y’imikinire ihamye, kandi ko nubwo hari abakinnyi batari bahari kubera imvune, ubu benshi baragarutse, barimo na Djibril watangiye imyitozo. Taleb yavuze ko Derby nk’iyi ari amahirwe yo kwerekana ubuhanga bw’ikipe, kandi ko abakinnyi bafite ubushake bwo kwitwara neza.
“Abakinnyi bose barashaka gukina uyu mukino. Tuzahitamo abiteguye neza mu mutwe, no mu bijyanye n’ingufu kandi bafasha bagenzi babo. Icy’ingenzi ni uko dukina umukino mwiza, tugatanga ishusho nziza y’umupira w’u Rwanda”.
Umutoza Taleb yanagarutse ku kibazo cy’imisifurire, avuga ko APR FC yambuwe amanota ane mu mikino ibiri ishize kubera ibyemezo bitari byiza by’abasifuzi. Yasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kunoza imisifurire kugira ngo shampiyona ikomeze gutera imbere.
“Niba dushaka Derby nziza, tugomba kugira imisifurire myiza. Abakinnyi batangiye gutinya abasifuzi, bituma batakaza icyizere. Tugomba kuvugurura imisifurire kugira ngo umupira wacu utere imbere.”
Yasoje yizeza abafana ko APR FC izakina umukino ushimishije, igamije gutsinda no gushimisha Abanyarwanda, cyane cyane abafana bayo. Yavuze ko nubwo Rayon Sports ari ikipe ikomeye ifite amateka, APR FC izayubaha mu kibuga ariko igakina igamije intsinzi.
“Tuzubaha Rayon Sports, ariko tuzajya mu kibuga dufite intego yo gutsinda. Ni yo myumvire ya APR FC. Tuzakina dushaka intsinzi, dufite ubushake, ubushishozi, n’umurava,” uko umutoza Taleb yasoje ikiganiro.