Cart Total Items (0)

Cart

Tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa rihuza  amakipe yo mu karere ka Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba,  yashyizwe ku wa Kane tariki 28 Kamena aho kuba kuri uyu wa Kabiri nkuko byari biteganyijwe.

Iri rushanwa ikipe ya APR FC izitabira,  riteganyijwe kuzakinwa hagati ya tariki 2 na 15 Nzeri rigakinirwa ku bibuga byo mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Ubuyobozi bwa CECAFA bukaba kuri uyu mugoroba bumaze gutangaza ko tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa ry’uyu mwaka izabera muri Villa Rosa Kempinski i Nairobi, ku wa Kane saa Cyenda za Kenya, azaba ari saa Munani (14:h00’) ku isaha ya Kigali.

Kuri uwo munsi hakazanatangazwa umuterankunga mushya wiyongera kuri Nyakubahwa Paul Kagame,  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda utera inkunga iri rushanwa kuva mu mwaka wa 2002.

Amakipe 12 ni yo azahura mu irushanwa ry’uyu mwaka ari yo APR FC yo mu Rwanda, Singida Black Stars FC( Tanzania), Mogadishu City Club (Somalia) na Vipers SC (Uganda .

Hari kandi El Merriekh SC Bentiu (South Sudan), Mlandege SC (Zanzibar), Kenya Police FC (Kenya), Flambeau du Centre (Burundi), Garde Cotes FC (Djibouti), Ethiopian Coffee SC (Ethiopia) na  Al Hilal Omdurman na Alahly SC Wad Madani za Sudan.

Ikipe yacu ikaba yakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri yitegura iyi mikino aho biteganyijwe ko izagera muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 30 Kamena.

Barangajwe imbere na Kapiteni Claude, abakinnyi basubukuye imyitozo
APR FC yiteguye kwerekeza muri CECAFA Kagame Cup