Cart Total Items (0)

Cart

Umutoza w’ikipe nkuru Abderrahim Taleb yavuze ko tuzakora ibishoboka byose tukitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, nyuma yo kumenya ko ikipe yacu iri mu itsinda B muri iyi mikino izabera muri Tanzania.

Amakipe ya BUMAMURU yo mu Burundi, Mlandege ya Zanzibar na NEC yo muri Uganda ni yo azaba ahatana na APR FC mu mikino y’amatsinda ya CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka, ariko umutoza Taleb yahishuye ibanga bazifashisha ngo bagere mu cyiciro gikurikira.

Yagize ati: Ni  imikino itoroshye, nta kipe n’imwe yoroshye. Buri wese azaba akina ku bw’igihugu cye, ku bw’ikipe ye, no ku bw’umwambaro w’ikipe ye, natwe ni uko. Twatakaje abakinnyi bagiye mu ikipe y’igihugu, si ibintu byoroshye. Ariko mfite icyizere ku bandi basigaye ko bazadufasha kuzana intsinzi.

Iyi  mikino ikaba ije nyuma y’imikino ya gicuti APR FC imaze iminsi yitabira, aho intsinzi zitashoboye kuboneka nkuko bikwiye, gusa umutoza akaba yarakomeje gutangaza ko byari mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye izahatana mu mwaka wose nta nkomyi.

Taleb akaba yavuze ko mu myaka yose yatoje ruhago atajya akina imikino ya gicuti ashaka intsinzi, ahubwo aba ari kubaka imbaraga mu bakinnyi ndetse no kubigisha amayeri mashya bazakoresha mu mikino ya nyayo.

Ndisegura ku bafana ba APR FC, kuko tutateguye imikino ya gicuti nkuko babyifuzaga. Abakinnyi barimo bagerageza uburyo bushya bwo gukina. Mbere bakinaga bugarira, ariko twe twashyize imbaraga mu gukina twotsa igitutu abo duhanganye tubasatarira ku rwego rwo hejuru.

Umutoza akaba yanahaye icyizere abafana ko amakosa yari amaze iminsi agaragara mu bwugarizi ndetse no mu izamu yakosowe aho byose bizagaragarira mu mikino ya Dar es Salaam.

Ikiganiro kirambuye n’umutoza Taleb muragikurikirana ku rubuga rwacu rwa Youtube…