
Umukinnyi ukina asatira muri APR FC Tuyisenge Arsène ,yamaze kumvikana na As Kigali aho agiye gutizwayo umwaka w’imikino wa 2025-2026.
Tuyisenge Arsène yaje muri APR FC mu mwaka wa Shampiyona twasoje, afasha ikipe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup, ndetse anatwarana na yo ibikombe birimo icy’Intwari Shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icy’Amahoro.
Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba yamaze kumvikana na As Kigali kuzayikinira umwaka utaha w’imikino.
Mu ikipe y’Abanyamujyi, asanzemo abanda bakinnyi ba APR FC, Dushimimana Olivier na Kategaya Elie.
Umuryango mugari wa APR FC wifurije amahirwe masa Tuyisenge Arsène.
