Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwasabye imbabazi abafana nyuma y’umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona twanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0, gusa buboneraho kwibutsa ko hakwiye gutangwa ubutabera nyuma y’ ibyemezo bidakwiye byawugaragayemo.
Umusifuzi w’umunsi Rulisa Patience yafashe ibyemezo bidaha ubutabera ikipe ya APR FC, yanga gutanga penaliti ku ikosa ryakorewe Denis Omedi mu rubuga rw’amahina, mu gihe Ronald Ssekiganda yahawe ikarita y’umutiku ku maherere.
Aha kandi, hari ikosa rikomeye ryakorewe Ruboneka ryirengagijwe, ndetse coup-franc yagombaga guhabwa APR FC ihabwa ikipe duhanganye.
Nyuma y’umukino, ubuyobozi bwa APR FC bwasabye abafana kwihangana ndetse bunasaba abo bishinzwe kwikubita agashyi ngo ibi byemezo bidakwiye ntibizongere kugaragara.
“Turabizi ko mubabaye, kandi birumvikana ntabwo twabonye umusaruro ukwiye ku mukino waduhuje na Kiyovu sports uyu munsi .
Tubasabye imbabazi kandi turabizeza kwitwara neza mu mikino izakurikira.
Ikindi, benshi muri mwe twabonye mwagaragaje impungenge ku byemezo by’umusifuzi w’umunsi, birimo penaliti ikwiye twimwe n’ikarita y’umutuku idakwiye yahawe umukinnyi wacu.
Ni byo ko natwe twabibonye, gusa dufitiye icyizere inzego zitegura amarushanwa zinashinzwe abasifuzi aho twizera ko bizakurikiranywa ngo hamenyekane icyatumye tudahabwa ubutabera bukwiye.
Tuzakomeza guharanira kubaha ibyishimo no kwitwara mu buryo bubahesha ishema.”
APR FC izakomeza shampiyona yerekeza i Rubavu ku munsi wa gatandatu wa Shampiyona, mu mukino tuzahuriramo na Rutsiro ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo.
