

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu bwahuye n’abahagarariye abafana baganira ku bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’ikipe harimo n’imyiteguro y’umukino wa Pyramids.
Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa akaba yongeye gushimangira ko ikipe yacu iha agaciro abafana bayo ndetse ko ikomeza kubafata nk’ab’ingenzi mu buzima bwa buri munsi bw’ikipe ari na yo mpamvu bafashe umwanya wo kuganira.
Abahagarariye ama Fan Clubs na bo bakaba bagejeje ku buyobozi bw’ikipe ibyifuzo bitandukanye byatuma umukino wa Pyramids ugenda neza ku ruhande rw’abafana.
Ku bijyanye n’amatike y’umukin0- Abafana basabye ko ibiciro by’ahasigaye hose byagabanywa, ndetse ubuyobozi bwemera iki cyifuzo.
Kuri ubu, itike ya make ku muntu ugura itike kugeza ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 izaba igura amafaranga ibihumbi bitatu aho kuba ibihumbi bitanu nkuko byari bimeze.
Ku bijyanye n’imyenda y’abafana- Abakunzi ba APR FC bari bamaze iminsi basaba ko imyenda y’abafana yagezwa ku isoko ku bwinshi, aho kuri ubu iyi myenda yamaze kujya hanze, ndetse aba mbere bakaba bahise bayigura nyuma y’inama.
Iyi myenda ikaba iboneka ku iduka rya T-Kay mu Mujyi kuri UTC.
Abayobozi b’abafana bahagarariwe na Col(Rtd) Eugène Ruzibiza bakaba bashimye iyi nama y’ingirikamaro mu gihe umuvugizi w’abafana Frank Jangwani na we yashinye ubuyobozi ahiga ko bagiye gukora ibishoboka ngo uruhare rw’abafana rugaragare ku mukino wa Pyramids.
APR FC izahura na Pyramids tariki ya 1 Ukwakira 2025 mu mukino ubanza wa CAF Champions League uzabera kuri Kigali Pelé Stadium azaba ari saa Munani z’amanywa.
Kugura itike ukanda *662*700*1212#.





