Umukino wa APR FC na Gorilla wimuwe

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa makumyabiri n’icyenda (29), ikipe ya APR FC ikaba igomba kwakira ikipe ya Gorilla FC kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi kuri Kigali PELE Stadium saa cyenda (15h00)

Ni umukino wagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu ariko FERWAFA yamenyesha amakipe ko umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wimuwe kubera impamvu zitandukanye zirimo ko amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri azakina imikino yayo ku munsi umwe, n’isaha imwe , ndetse hanashingiwe ku ngengabihe y’igikombe cy’Amahoro aho umukino wa nyuma uzakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gicurasi.

FERWAFA kandi yanaabwiye amakipe ko mu byatumye imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona uhinduka harimo imikino y’Umurenge Kagame Cup iteganyijwe gusozwa ku rwego rw’Igihugu mu karere ka Rubavu tariki 4 n’iya 5/5/2024 ibyo byose kimwe n’ibyavuzwe haruguru nibyo bashingiye bimura umunsi uwo mukino uzaberaho

Kugeza ubu ikipe ya APR FC yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona ni iya mbere ku rutonde rwa shampyiona aho irusha iya kabiri  Rayon Sports amanota cumi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top