

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yashyize yemeza ko umukino w’amajonjora y’ibanze uzaduhuza na Pyramids yo mu Misiri uzakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium nkuko byari byifujwe.
Nta minsi ishize CAF yohereje ibaruwa ivuga ko iki kibuga k’i Nyamirambo kitujuje ibisabwa nubwo cyari mu byemejwe mbere kuzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’amarushanwa nyafurika.
Aha ariko, kuri uyu wa Gatanu iyi mpuzamashyirahamwe yaje kongera gutanga lisiti ya nyuma ari na ko ishimangira ko umukino wa APR FC na Pyramids uzakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 1 Ukwakira saa Munani z’amanywa (14:00’).
Aya makipe yombi akaba yari yahuye umwaka ushize mu majonjora ya kabiri y’iri rushanwa aho Pyramids yari yasezereye APR FC ku bitego 4-2 mu mikino yombi bikarangira inegukanye iri rushanwa itsinze Mamelody Sundowns ku mukino wa nyuma.
Ikipe izakomeza hagati y’aya makipe yombi ikazahura n’izakomeza hagati ya Ethiopia Insurance na Mlandege yo muri Zanzibar.

