Dr Adel-Zrane wari Umutozawungirije ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi muri APR FC yitabye Imana.
Mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki ya 02/04/2024 ni bwo Umutoza Dr. Adel-Zrane yitabye Imana mu buryo butunguranye, akaba yaguye iwe mu rugo.
Ubuyobozi bwa APR FC, nwatangaje ku bufatanye na Minisiteri y’ingabo (MINADEF) n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Dr Adel-Zrane n’uburyo umurambo we wasubizwa mu gihugu cye cy’amavuko cya Tunisia kugirango ushyingurwe.
Ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo bwihanganishije Umuryango Dr. Adel-Zrane asize, abakunzi n’abafana ba APR FC muri rusange.