
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nzeri ni bwo ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Bumamuru yo mu Burundi mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025.
APR FC ikaba yakoreye imyitozo ku kibuga cya KMC izakiniraho ku wa Gatatu saa Sita za Kigali, aho abakinnyi bose bazanye n’ikipe bameze neza nkuko umutoza Abderrahim Taleb yabitangaje.
Ati: Turiteguye gukina ruhago nubwo byaba saa Yine. Gusa nge muri rusange nagira inama abategura irushanwa kuzamura urwego maze buri umwe akaba azi icyo agomba gukora. Kuza mu myitozo uri gutegura umukino ejo hanyuma bakakubwira ko byahindutse n’amasaha yahindutse. Ni ikibazo kuri nge gusa ku bakinnyi nta kibazo tugomba gukina, turiteguye.
Iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup mukaba muzayikurikirana ku mbuga zacu zose z’ikipe ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.
Turi kumwe kandi na Hope line sports, iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo. Hirya ya Hope Line, ni ho hari Resilience Proffessionals igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi.
Amafoto y’imyitozo ya nyuma












