Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mutarama 2026, Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR F.C, Gen MK MUBARAK yakiriye ku meza abakinnyi, abakozi ndetse n’ abakunzi ba APR F.C, mu birori byabaye mu rwego rwo gutangira umwaka mushya wa 2026.
Muri ibi birori, Gen MK MUBARAK yagarutse ku mwaka wa 2025 uko warangiye, avuga ko waranzwe n’imbogamizi zitandukanye zatumye batagera ku ntego bari bihaye by’umwihariko kubera umusaruro utari mwiza cyane nko mu mikino ya CECAFA KAGAME Cup na CAF Champions League.
Yagize ati “ibyo byose bifatwa nk’amateka, ariko bikavamo amasomo akomeye azafasha ikipe kwitegura neza imikino iri imbere, cyane cyane iya Shampiyona n’indi mikino itandukanye.”
Yongeye kwibutsa abakinnyi ko APR F.C iri aho itakagombye kuba iri, ashimangira ko iyi kipe igomba guhora iri ku mwanya wa mbere. Yasabye abakinnyi gushyira imbaraga zose mu mikino ibanza isigaye kugira ngo basoze iyi mikino bari ku mwanya wa mbere wa Shampiyona.
Yanibukije ko tariki ya 10 Mutarama 2026, APR F.C ifite umukino wa Super Cup uzayihuza na Rayon Sports, avuga ko uwo mukino udafite urwitwazo, ko bagomba kuwutsinda nta kindi.
Yongeye kwibutsa abakinnyi ko imikino yo kwishyura ari yo izagena ikipe izatwara igikombe cya Shampiyona, abamenyesha ko abazatwara igikombe ari bo bazagira uburenganzira bwo kwihitiramo aho bazajya mu biruhuko mu Rwanda.
Ku bijyanye na gahunda y’ubuyobozi yo kongeramo abakinnyi b’Abanyamahanga, yasobanuye ko iyo gahunda yari igamije kongera imbaraga mu ikipe, atari ukugabanya ububasha cyangwa amahirwe y’abakinnyi b’Abanyarwanda. Yongeyeho ko n’abakinnyi b’Abanyamahanga batitwara neza batagomba kwitega kuguma mw’ Ikipe, kuko iyo utigaragaje ushobora kurekurwa ukajya ahandi.
Yafashe kandi umwanya wo gushimira byihariye abakinnyi mu izina rya Minisiteri y’Ingabo, ku bw’umukino baheruka guhuramo na Rayon Sports bakayitsinda ibitego 3-0. Yabagenewe ibaruwa y’ishimwe yaturutse muri Minisiteri, anababwira ko nyuma ya Super Cup, nibongera kwitwara neza, ubuyobozi buzongera kwicara bukabashimira.
Iki gikorwa cyari kigamije guhuza no gusangira n’abagize ubuyobozi, abakozi ndetse n’abakinnyi ba APR F.C. Cyitabiriwe n’abarimo Maj Gen Alex Kagame RFCoS, Col (rtd) Geoffrey Kabagambe Col (rtd) Eugène Ruzibiza, na Lt Col Jean Paul Ruhorahoza, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Mu Banyamakuru (bahagarariye abandi) bari batumiwe bahawe umwanya bagira ibibazo by’imvaho babaza kuri APR F.C, bahabwa inkuru z’ukuri.

