Umwaka mushya: Hatangajwe igihe APR FC izasubukurira imyitozo

Hatangajwe igihe APR FC izasubukura imyitozo mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino (season) 2024/2025.

Nyuma y’ikiruhuko cy’igihe kiyingayinga ukwezi, aho yari imaze kwesa umuhigo wo kurangiza umwaka yemye ikegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, ikipe y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko izatangira imyitozo ku itariki ya 17/06/2024.

 Ni imyitozo izatangira hagamijwe kwitegura umwaka w’imikino mushya, irushanwa ryo guhatanira igikombe cya CECAFA ku rwego rw’amakipe rikaba ari ryo rizabimburira andi yose APR FC izahatanamo.

Iryo rushanwa APR FC ifitemo amateka yihariye muri iki gihugu dore ko ari yo yonyine imaze kuritwara inshuro eshatu, rizatangira ku itariki ya 20/07/2024, rikazabera i Dar es salaam muri Tanzania.

Ubwo iyi kipe y’ingabo izaba ikubutse muri CECAFA, izahita itangira imikino ya Shampiyona aho umunsi wa mbere uteganyijwe kuzakinwa ku itariki ya 18/08/2024.

Usibye ayo marushanwa, APR FC izahita itangira imikino y’ijonjora ry’ibanze mu guhatanira igikombecy’irushanwarihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), amajonjora akazatangira mu kwezi kwa Kanama.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top