Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino wayo wa mbere wa gicuti uzayihuza na Marine FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/08/2023.
Ni umukino igiye gukina nyuma y’ibyumweru bibiri itangiye imyitozo ku mugaragaro, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium kuwa gatatu tariki ya 02/07/2023.
Kugeza ubu abakinnyi bose bazakinira APR FC mu mwaka w’imikino 2023-2024 barahari kandi barakora imyitozo neza, dore ko nta n’ufite ikibazo cy’imvune yatuma ashidikanywaho.
Ni umukino wo kwisuzuma igiye gukina mbere yo gukina imikino mpuzamahanga yitegura guhatanira Super Cup no gutangira guhatanira igikombe cya shampiyona, ari na ko itangira urugamba rw’imikino y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Ni umukino umutoza yitezeho kureberaho abakinnyi nyuma y’igihe bamaranye mu myitozo, agamije kureba uburyo abashya n’abasanzwe bahuza umukino maze bigatanga umusaruro.
Abakinnyi bose kugeza ubu bameze neza
Buregeya prince atanga umupira
Ndayishimiyi dieudonne afunga umupira
Taddeo Luwanga akomeje kwigaragaza
Rwabuhihi placide
Victor Mbaoma ahanganiye umupira na nshimiyimana ynussu
Banga salomon na shaiboub
Ruboneka Bosco
Ndikumana Danny na shaiboub abakinnyi bashya ba APR FC
Salomon Banga
Niyomugabo claude ukirutse imvune
chairman wa APR FC Lt Col Richard Karasira ari kumwe n’abakunzi b’iyi kipe
amafoto menshi kanda hano????????