Cart Total Items (0)

Cart

Ikipe ya APR FC yatangiye urugendo rwayo muri shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27 itsinda Marine FC ibitego 4-2, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mukino watangiye saa 18h30, ukaba wari umukino wa mbere APR FC ikinnye muri shampiyona y’uyu mwaka, nyuma y’uko umukino wari uteganyijwe ku munsi wa mbere usubitswe kubera gahunda y’imikino nyafurika iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda iri gukina muri CAF Champions League.

 

 

Umutoza Abderrahim Taleb yari yahisemo Hakizimana Adolphe mu izamu, mu gihe Nshimiyimana Yunusu na Madou Zon bakinaga mu mutima w’ubwugarizi. Ishimwe Christian yari ku ruhande rw’ibumoso, naho Byiringiro Jean Gilbert agakinira ku ruhande rw’iburyo.

Mu kibuga hagati hari Ssekiganda Ronald, Mamadou Traoré na Dao Memel, mu gihe Djibril Ouattara yari kapiteni ndetse akina ku ruhande rumwe rw’ubusatirizi, Amani Michel ku rundi ruhande, naho William Togui akaba ari we washyizwe imbere.

Marine FC yatangiye umukino ifite imbaraga, maze ku munota wa 16 ibona igitego cya mbere.

APR FC yakomeje gushaka uko yagaruka mu mukino, ariko Marine FC yongeye gutsinda ku munota wa 35, bituma iba imbere n’ibitego 2-0.

APR FC yahise isubiza vuba, kuko nyuma y’iminota ibiri gusa, ku munota wa 37, kapiteni Djibril Ouattara yatsinze igitego cya mbere cya APR FC.

Igice cya mbere cyarangiye Marine FC iri imbere 2-1.

 

Impinduka za Taleb zahinduye umukino

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Amani Michel yasimbuwe na Hakim Kiwanuka. Izi mpinduka zahise zitanga umusaruro, kuko ku munota wa 51 Dao Memel yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC, umukino uba 2-2.

APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kuyishyira imbere, maze ku munota wa 61 ishaka igitego cya gatatu. Ishoti rya Hakim Kiwanuka ryakozweho na Djibril Ouattara, umupira ujya mu izamu, APR FC ibona igitego cya gatatu.

Umukino wakomeje kurangwa n’ubwiganze bwa APR FC, maze umutoza Taleb akomeza kugira impinduka mu bakinnyi. Dao Memel yasimbuwe na Fidali, mu gihe Rubuguza yinjiye mu kibuga asimbura William Togui.

 

 

Fidali afunga umukino

Ku munota wa 80, Fidali yashyizemo igitego cya kane cya APR FC, ashimangira intsinzi y’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda.

Umukino warangiye APR FC itsinze Marine FC ibitego 4-2, itangirana amanota atatu muri shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27.

Nyuma y’umukino, kapiteni wa APR FC, Djibril Ouattara, yagizwe umukinnyi w’umukino, nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu ntsinzi y’ikipe ye.

APR FC ikomeje gahunda yayo y’imikino, nyuma yo gutangira shampiyona itsinze Marine FC, mu gihe ikomeje no kwitegura indi mikino iri imbere.

 

ANDI MAFOTO YARANZE UMUKINO