Cart Total Items (0)

Cart

Shyorongi mu Karere ka Rulindo aho ikipe ya APR F.C isanzwe ikorera umwiherero yasuwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen MK MUBARAKH akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wungirije wa APR F.C

Mu butumwa bwongerera imbaraga yageneye abagize iyi kipe yongeye kubibutsa ko ari Ugukotana, maze umuhigo bakawuhigurira hakurya.

Yagize ati: mufite umukino ku munsi wejo uwo mukino ni nka Finale kuri twe kandi intsinzi igomba kubonekera hakurya hariya Lubumbashi ibindi tukazahurira ku kibuga cy’Indege tuje kubakirana ubwuzu kubwo guhesha ishema Ikipe n’ Abakunzi bacu.

Yongeye kubibutsa ko gutsinda umukino ubanza ari rwo rufunguzo

Yagize ati: bibe byiza mwitwaye neza mu mukino ubanza kuko nirwo rufunguzo rwa byose uwo kwishyura tuzawukine twararangije ibyacu dufite n’Umushyitsi mukuru. APR F.C, Intsinzi iteka…