Cart Total Items (0)

Cart

Abakozi ba APR FC bahuguwe ku mategeko mashya n’amabwiriza azagenga umwaka w’imikino wa 2026/27, mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya wa BK Pro League.

Kuri uyu wa Kabiri, abakozi ba APR FC bahawe amahugurwa yateguwe n’abakozi ba FERWAFA ndetse na Rwanda Premier League, agamije kubasobanurira amategeko mashya n’amabwiriza mashya azagenga amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko BK Pro League y’umwaka w’imikino wa 2026/27.

Aya mahugurwa aje mu gihe FERWAFA na Rwanda Premier League bakomeje gushyira imbaraga mu kuzamura urwego rw’imiyoborere, imikorere y’amakipe ndetse n’ubunyamwuga muri shampiyona y’u Rwanda. BK Pro League 2026/27 iteganyijwe gutangira ku wa 4 Nzeri 2026, ikazarangira ku wa 30 Gicurasi 2027.

 

Amategeko mashya mu misifurire

Mu mategeko mashya ya Laws of the Game 2026/27, harimo ingamba zigamije kugabanya gutinza umukino no kuwugira uwihuta.

Muri zo harimo itegeko rijyanye n’umukinnyi usimburwa. Umukinnyi ugiye gusimburwa asabwa kuva mu kibuga mu gihe kitarenze amasegonda 10 kandi akanyura ahantu hegereye hasohokera. Iyo arenze ayo masegonda, umukinnyi umusimbura ntahita yinjira; ategereza umunota umwe washira akabona kwinjira.

Hari kandi gukomeza gukurikizwa mu buryo bukomeye itegeko ry’umunyezamu ufata umupira mu ntoki. Umunyezamu yemerewe kuwufata mu ntoki mu gihe kitarenze amasegonda 8. Iyo arenzeho, umusifuzi aha ikipe bahanganye corner kick, aho gutanga indirect free-kick nk’uko byahoze. Umusifuzi kandi akoresha uburyo bwo kubara amasegonda atanu mu buryo bugaragara.

Izi mpinduka zose zishyira imbere umuvuduko w’umukino, imyitwarire myiza y’abakinnyi ndetse no kugabanya amayeri yo gutinza umukino.

Ibihembo bizatangwa muri BK Pro League

Usibye impinduka mu mategeko no mu micungire y’imikino, Rwanda Premier League ikomeje gushyira imbaraga mu gutuma BK Pro League iba shampiyona ifite agaciro kandi ikurikirwa cyane.

Mu rwego rwo gushimira abakinnyi, abatoza n’amakipe bitwaye neza, hazakomeza gutangwa ibihembo bitandukanye mu gihe cya shampiyona, birimo igihembo cy’umukino aho ikipe yatsinze umukino izajya ihabwa Million imwe y’amanyarwanda, ndetse n’igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino (Player of the Match) azajya ahabwa ibihumbi 100,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Hari kandi ibihembo by’abitwaye neza buri kwezi, birimo Umukinnyi w’Ukwezi (Player of the Month) azajya ahabwa ibihumbi 500,000 by’amafaranga y’u Rwanda, ndetse hashimirwe n’Umutoza w’Ukwezi (Coach of the Month).

Ku musozo w’umwaka w’imikino, hazanatangwa ibihembo ku bakinnyi, abatoza n’abandi bakoze neza kurusha abandi muri season, birimo ibyiciro nk’Umukinnyi w’Umwaka, Umutoza w’Umwaka, Umunyezamu w’Umwaka, Umukinnyi Ukiri Muto w’Umwaka, Umukinnyi watsinze ibitego byinshi ndetse n’Umukinnyi/Abakinnyi bagize Ikipe y’Umwaka, mu byiciro biteganywa n’irushanwa.

APR FC mu myiteguro y’umwaka mushya

Amahugurwa nk’aya aha APR FC uburyo bwo kumenya hakiri kare impinduka zizaba mu mikino, bityo abakinnyi, abatoza n’abakozi bakazatangira shampiyona bafite ubumenyi buhagije ku mategeko mashya.

Rwanda Premier League kandi yatangaje amabwiriza mashya ajyanye n’imyambaro n’ibikoresho by’amakipe azatangira gukurikizwa ku wa 1 Nzeri 2026, arimo uko amazina y’abakinnyi, nimero, ibirango by’abaterankunga, ikirango cy’irushanwa n’ibindi bigomba gushyirwa ku myambaro y’amakipe. Ibi biri mu rwego rwo gukomeza guteza imbere isura n’ubunyamwuga bya BK Pro League.