APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2026.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, nta mpinduka yakoze mu bakinnyi 11 babanjemo ugereranyije n’abaherukaga gutsinda AS Muhanga, abakinnyi babanjemo: Ishimwe Pierre (GK) 30, Niyigena Clement 17, Nshimiyimana Yunusdu 28, Niyomugabo Claude (C) 3, Byiringiro J.Girbelt 18, Ruboneka J.Bosco 27, Dao Memel 8, Dauda Yussif S 25, Djibril Ouattara 10, Mugisha Girbelt 11, Togui Mel William 35.
APR FC yatangiye umukino isatira cyane Bugesera FC binyuze ku mipira yavaga ku mpande, yoherezwa na Dauda Yussif na Byiringiro Gilbert, igashyirwa mu rubuga rw’amahina nka Djibril Ouattara na William Togui bahaye akazi gakomeye ba myugariro nddtse n’umuzamu wa Bugesera.
Abasore ba Camarade baje kwinjira mu mukino, bakoresha imipira yihuta inyuzwa kuri Rugangazi Prosper ayigeza kuri rutahizamu Sulley Sadick ariko abasore ba Taleb babasha kugarira neza.

Ku munota wa 32′ Ouattara yashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi avuga ko nta penaliti yabaye, igitego cya mbere cyatsinzwe na William Togui n’umutwe, ku mupira wa koruneri wari utewe neza na Ruboneka Jean Bosco.
Ku munota wa 79′ Bugesera FC yishyuye igitego cyatsinzse na Sulley Sadick cyatsinzwe kuri coup-franc nziza, nyuma y’iki gitego habaye ikibazo cy’amashanyarazi kuri Kigali Pelé Stadium, umukino uhagarara iminota mike.
Nyuma y’uko ikibazo cy’umuriro gikemutse umukino wakomereje ku munota wa 79′ APR FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert, maze Ouattara ayishyira mu izamu.
Umukino urangira APR FC itsinze Bugesera FC ibitego 2-1, igera ku manota 29, iguma ku mwanya wa kabiri inyuma ya Police FC iyirusha amanota atatu.



