Cart Total Items (0)

Cart

Ku cyumweru taliki 08 Gashyantare 2026 Ikipe ya APR FC yakomeje imyitozo yiteguraumukino wa shampiyona wo kuri uyu wa kabiri igomba guhuramo n’ikipe ya Al Hilal

Ni imyitozo ya kurikiwe na chairman w’iyi kipe Brig Gen Deo Rusanganwa, iyi myitozo ubwo yarirangiye Chairman yaganirije abakinnyi nyuma aboneraho no kubagezaho ubutumwa bw’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe.

Mu butumwa yazaniye abagize iyi kipe bw’iganjemo kubashimira uko bitwaye mu mukino uheruka ndetse no kubatera akanyabugabo.

Yagize ati: naje kubareba mbazaniye n’ubutumwa bwiza bwa CDS yantumye ngo mbahe ubu butumwa, nakurikiye umukino mwakinnye n’ikipe Ya Bugesera mwitwaye neza nubwo amanota yose mutayatahanye ariko mwagaragaje ubushobozi buri hejuru.

Mu mupira habamo no gutsikira naho ubundi mwakinnye neza uretse utwo dukosa duto twatumye munganya uriya mukino, mukotane kugeza ku munsi wa nyuma kandi ubushobozi murabufite.

APR FC irasubira mu kibuga kuri uyu wa kabiri ku isaha yi saa kenda zuzuye ( 15h00 ) yakirwa na Al hilal ni umukino uteganijwe kubera kuri Kigali pele Stadium