Cart Total Items (0)

Cart

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri abagize komite y’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo, ni inama yabaye hagamijwe kurebera hamwe uko bakomeza gushyigikira ikipe no gukomeza gukangurira abafana kwegera ikipe.

Iyi nama yari iyobowe na Col Rtd Eugene Ruzibiza Coordinator wa mbere wungirije, aho yatangiye ashimira abitabiriye iyi nama abashimira imirimo bakomeje gukora mu gukomeza gushyigikira ikipe ya APR FC ndetse no gukomeza kwibutsa abafana ko ikipe ikibakeneye muri ibi bihe shampiyona igeze ahakomeye.

Yagize ati” Ndashaka kubanza kubashimira uburyo mudahwema guhamagarira abakunzi b’ikipe yacu kuyishyigikira, cyane cyane muri iyi mikino ya nyuma igeze aho rukomeye, nibwo ikipe iba idutegereje cyane, njya mbabona benshi mukora iyo bwabaga ngo mwibutse abakunzi b’ikipe ko dufite umukino kandi n’abakinnyi barabizi ko iyo bababona inyuma yabo imbaraga ziyongera, iyi nama nziko hari irindi tafari isiga dushyize kubindi bikorwa duteganya”

Yongeye kugaragariza abagize iyi komite ibikorwa ndetse ni ingamba bateganya imbere ati “Mu bikorwa turi gutegura imbere hari ugukomeza kongera umubare w’abakunzi ba APR FC binyuze muri za Fan Club mu Ntara zitandukanye ndetse n’umujyi wa Kigali, hari kandi gukomeza uburyo bw’imifanire kuri stade kandi ibyo byose tuzabigeraho dufatanyije”

Rutaremara Jules Umunyamabanga w’iyi komite yongeye kwibutsa abagize amatsinda y’abafana ko ubu aribwo ikipe ibakeneye ko bagomba kugaragara kurusha mbere.

Yagize ati: “Turi mu mikino ya nyuma aha niho ikipe idukenera nk’abakunzi bayo haba mu buryo butandukanye bwo kwishakamo ibisubizo ndetse no kuyiba inyuma mu mikino yose bafite, dufatanyirize hamwe dushyigikire ikipe yacu twivuye inyuma kandi mwabonye ko iyo twabikoze neza nk’uko dusanzwe tubikora dutaha twishimiye ibyo twabonye mu kibuga.”

“Tugiye kuvugana n’abayobozi ba za Fan Club mu gihugu hose kugira ngo nabo bibutse abo bayobora ko igihe ari iki cyo kwereka urukundo no gushyigikira ikipe muri rusange”

Abagize Komite y’abafana ku Rwego rw’iguhugu:

-Col (Rtd) Goefrey Kabagambe Coordinator

-Col (Rtd) Eugene Ruzibiza Coordinator wa mbere wungirije

-Madam Anita Kivuye Coordinator wa kabiri wungirije

-Rutaremara Jules Umunyamabanga

-Munyarubuga Francois mobilizatation

-Maitre Bonaventure Discpline

-Nkusi Gogo Tresorier

-Mugisha Frank Jangwani Umuvugizi

Abagize za Kommission:

Komisiyo y’iterambere:

-Kayinamura Djuma

-Mukanemera leatitia

Komisiyo ya social:

-Dusengimana Benjamin

-Uwineza Joselyne

Komisiyo ya mobilizatation:

-Kagaba Emmanuel

-Prof: pravda Mfurankunda