Cart Total Items (0)

Cart

Tariki 08 Nyakanga nibwo ikipe ya APR F.C yatangaje ko yamaze gusinyisha Madou zon imukuye muri TP mazembe.

Kuri uyu wa mbere,uyu munya Burkina Faso Madou Zon akaba yamaze gutangira Imyitozo muri APR FC.

Uyu mukinnyi ukina yugarira yamaze gutangira imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino 2026/2027, umwaka urimo amarushanwa atandukanye Yaba Cecafa Kagame Cup 2026 , Caf Champions League ndetse na Shampiyona yu Rwanda.

Uyu mukinnyi Kandi akaba yitezweho kuzafasha ikipe mu gice cy’ubwugarizi aho azajya afatanya n’abarimo Ishimwe Christian wavuye muri Police FC, Nshimiyimana Yunusu uherutse kongererwa amasezerano, Byiringiro Jean Gilbert, Ishimwe Abdoul, Nduwayo Alex, Fitina Ombolenga na Bugingo Hakim.