Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batanga ubutumwa bw’ihumure, n’icyizere cy’ejo hazaza heza.

Kapiteni w’iyi kipe, Niyomugabo Claude, yavuze ko Kwibuka atari igihe cyo kuzirikana amateka ababaje gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera kwiyubaka no guharanira kubaka igihugu kirangwa n’indangagaciro nziza. Yagaragaje ko nk’abakinnyi ba APR FC bafite inshingano yo kuba urugero rwiza, by’umwihariko mu rubyiruko, barwigisha ubumwe, urukundo n’amahoro.
Denis Ommedi, umwe mu bakinnyi ba APR FC ndetse n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda, yavuze ko uyu munsi ari uw’Icyubahiro n’Agaciro gakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda. Yavuze ko bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anavuga ko arikumwe n’abarokotse, ashimangira ko imbaraga n’ubudacogora byabo bikomeza kubera isi yose isomo rikomeye. Yongeyeho ko nk’abakinnyi ba APR FC, bifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kwimakaza ubumwe, icyubahiro n’imbaraga zo kongera kubaka igihugu, banashimangira umuhigo wo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bavuga bati “Ntibizongere ukundi”.
Myugariro wa APR FC Niyigena Clément ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kunamira abazize Jenoside no guha ihumure abayirokotse. Yagaragaje ko siporo ifite uruhare rukomeye mu guhuza abantu no kubaka ubumwe, asaba Abanyarwanda gukomeza kwimakaza amahoro n’indangagaciro zubaka igihugu.
Umunyezamu Adolphe Hakizimana, nawe yatanze ubutumwa bugufi ariko bwuzuye ubusobanuro, aho yagaragaje ko bahisemo kwibuka, kwihangana no gukomeza kuba umwe nk’ Abanyarwanda.
Buri mwaka tariki 07 Mata u Rwanda ndetse n’isi bibuka Inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka 1994. ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeza mu gihe cy’iminsi 100 hibukwa inzirakarengane zazize uko bavutse.