Ikipe ya APR FC yakomeje imyitozo yo kwitegura umukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, Uzayihuza na Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma yo gusoza urugendo rw’imikino nyafurika, APR FC yasubukuye imyitozo yitegura gukomeza urugendo rwa Shampiyona y’u Rwanda, aho abakinnyi bagaragaza umwuka mwiza n’ishyaka ryo gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.
Mu myitozo yo kwitegura uyu mukino, abakinnyi bose bameze neza, uretse Uwiyaremye Fidali wagize ikibazo mu mukino uheruka guhuza APR FC na Zamalek SC mu irushanwa rya CAF Champions League.








