Ikipe ya APR FC yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, nyuma y’ikiruhuko kigufi bari bahawe, mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya Shampiyona y’u Rwanda.
Iyi myitozo yabereye kuri Tapis i Nyarutarama, aho abakinnyi bakoze imyitozo yo kongera imbaraga n’ubushobozi bw’umubiri, biruka ndetse bakora imyitozo itandukanye ibafasha gusubira mu bihe byiza.
Iyi myitozo yaririmo bamwe mu bakinnyi ba APR FC, mu gihe abandi bari bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo.
Amafoto agaragaza uko imyitozo yagenze.


















