Ambasaderi CGP Dan Munyuza yasuye APR FC

Mu myitozo ya nyuma itegura umukino uyihuza na Pyramids FC, Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, CGP Dan Munyuza yasuye APR FC.

Ni imyitozo yakozwe mu mugoroba w’uyu wa gatanu tariki ya 19/9/2024, hitegurwa umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri mu guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho umukino ubanza APR FC yari yanganyije na Pyramids FC igitego 1-1.

Ambasaderi CGP Dan Munyuza wari kumwe n’abo bafatanyije muri Ambasade y’u Rwanda mu Misiri yakiriwe ku kibuga n’Umuyobozi wa APR FC, Col. (Rtd) Richard Karasira wari kumwe n’abandi bayobozi n’abakunzi baherekeje APR FC.

Aganiriza ikipe, Ambasaderi CGP Dan Munyuza yibukije ko APR FC ihagarariye u Rwanda nk’ikipe yahize izindi igatwara igikombe cya Shampiyona, bityo ko intsinzi itari ishema ryayo n’abakunzi bayo gusa, ko ahubwo ari iry’abanyarwanda bose.

Abakinnyi bamwijeje ko bazirikana ishema ry’u Rwanda, ibyo bikazatuma bakora iyo bwabaga ngo bariruheshe bityo n’abakunzi b’ikipe bakinira bungukiremo ibyishimo babasezeranyije.

Umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/9/2024 guhera saa mbili z’ijoro (8:00pm) ku isaha ya Kigali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top