
kuri uyu wa kabiri Ikipe ya APR FC yakomeje imyitozo ikaba niya nyuma mbere yo gukina umukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro, ni umukino izakiramo ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu, ni umukino uteganyijwe kubera kuri kigali pele Stadium ku isaha yi saa kenda n’igice (15h30)
Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose bagize iyi kipe uretse umuzamu Ishimwe Pierre ukirwaye.
Tubibutse ko umukino ubanza wahuje aya makipe warangiye APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa.
Dore Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma yo kuri uyu wa kabiri.


















