
Kuri uyu wa Gatatu I shyorongi aho ikipe ya APR F.C isanzwe ikorera Imyitozo yasuwe n’umuyobozi w’icyubahiro wungirije wa APR F.C Gen MK Mubarakh
Ubwo yagezaga ijambo kubagize iyi kipe yabanje kwakira abakinnyi bashya abaha ikaze anababwira amateka atandukanye y’ikipe baje gukoreramo.
Yagize ati: iyi ni ikipe Yashinzwe n’Umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME mu 1993, ni ikipe ifite amateka akomeye duhereye kuri iki Igikombe mugiye guhatanira cya CECAFA KAGAME Cup 2026, murumva ko ari igikombe giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wacu. Iki Gikombe tugifite Inshuro eshatu, kandi zose twagitwaye cyakiniwe hano ku butaka bwu Rwanda murasabwa kongera mukagitwara. Nkuko byahoze, Igikombe ni icya Perezida wacu kizasigare Inaha Kandi ikipe iruzuye benshi bategereje kubabona kuri uyu wa Gatanu.

Iyi kipe kandi mu myaka Hafi 33 imaze ishinzwe yakoze Amateka atazibagirana hano hanze, hari Amakipe yashinzwe mu myaka yaza 50 gutyo ariko APR F.C yashinzwe 1993 irazirusha ibikombe n’ibigwi kandi imihigo yo gutwara ibindi iracyakomeje ntaho izajya.
Yongeye gushimira Abakinnyi basanzwe mu ikipe uko bitwaye mu mwaka w’imikino ushize wa 2025/2026 ubwo begukanaga Ibikombe bitatu byose.
Yagize ati: ku Bakinnyi basanzwe hano ndashaka kubashimira uko mwitwaye mu mwaka w’imikino ushize, kuduha ibikombe bitatu aribyo Shampiyona, igikombe cy’Amahoro, na Super Cup mwesheje umuhigo rwose twongere tugenze gutyo no kuri iyi CECAFA. Ikindi kandi, nange munyemerere nunge mu ry’ Abakunzi ba Ruhago, naba APR byumwihariko mvuga nti nyuma yiyo CECAFA muteganyirijwe byinshi, ntimubabazwe cg ngo mucike intege nibyo twimwe kandi twari tubikwiriye hari ibihembo twabonye batanga ariko birengagiza Ibyagezweho n’ikipe ya APR rero mushonje muhishiwe nyuma ya CECAFA tuzavuga uko byakagenze.

Ronald ssekiganda wavuze mu izina ry’abakinnyi yongeye gushimira umuyobozi w’icyubahiro w’ungirije wa APR F.C uburyo adahwema kubaba hafi anamwizeza ibirenze iby’imyaka ya shize
Yagize ati: mubanze mumfashe dushimire umuyobozi wacu Afande CDS udahwema kutuba hafi aho rukomeye atwongerera imbaraga mu buryo bwose natwe rero tumusezeranije kurenga aho twageze mu myaka itambutse tukegukana iki Igikombe kuko nicya Abanyarwanda kigomba kuguma kuri ubu butaka murakoze cyane.

APR F.C iracakirana na Gor Mahia mu mukino wa mbere wa CECAFA KAGAME Cup 2026 kuri uyu wa Gatanu ku isaha yi’ Saa Moya zuzuye (19:00Hrs) kuri Sitade Amahoro i Remera.
Twese tubari inyuma mushimishe Abakunzi banyu, Ingabo z’u Rwanda ndetse n’ Abakunzi ba APR F.C intsinzi iteka….

