Cart Total Items (0)

Cart

Ubwo Ikipe y’ingabo z’igihugu yakoraga imyitozo ya nyuma yitegura Umukino wa Gatatu wa Cecafa Kagame Cup yasuwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Mu butumwa yageneye abagize iyi kipe yatangiye yakira abakinnyi bashya anababwira intego zisanzwe ziranga ikipe y’ingabo anabagaragariza ko amahirwe ahari bagomba kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati: benshi mu bakinnyi bashya nibwo tubonanye Kandi ku maso hanyu ndabona mwaramenyereye umukino mwakinnye wa mbere twarawurebye, uwa kabiri ntabwo twawurebye ariko uko mwitwaye muri uwo mukino bitanga ikizere ko no mu mukino mufite ku munsi wejo muzitwara neza Kandi amahirwe mufite Imbere y’izamu muyabyaze umusaruro, ku bakinnyi bashya nziko mwamaze kumenya intego zacu nk’ikipe, ni ukurangwa ni intsinzi Kandi bihoraho. Mwitware neza Kandi twese tubari inyuma.

Kapiteni wa APR F.C Cheick Djibril Ouattara yemereye ubuyobozi ko bakosoye amakosa bakoze mu mukino ubanza Kandi ko biteguye gukora buri kimwe gitanga intsinzi ku mukino wa Vipers

Yagize ati: nibyo umukino ubanza ntabwo twitwaye neza Kandi byaduhaye isomo, nyuma yibyo twarebye kure dukosora amakosa twakoze ubu turiteguye, twiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi bacu.

APR. F.C iracakirana na Vipers yo muri Uganda kuri uyu wa Kane kuri sitade Amahoro I Remera. Ku isaha Yi saa moya zuzuye (19:00)