Ikipe ya APR FC yakomeje imyiteguro yitegura umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, uzayihuza na Les Aigles du Congo kuri uyu wa Gatanu.
Imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu yabereye kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), aho abakinnyi n’abatoza bakomeje kwitegura uyu mukino utegerejwe n’abakunzi b’iyi kipe.


APR FC iri kwitegura uyu mukino wo kwishyura nyuma y’umukino ubanza wabereye i Lubumbashi, aho ubu ifite amahirwe yo gukinira imbere y’abafana bayo kuri Stade Amahoro.
Muri uyu mukino wo kwishyura, APR FC ntizaba ifite Ronald Ssekiganda, nyuma yo guhabwa ikarita itukura mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi.
Nubwo Ssekiganda atazaboneka, APR FC ikomeje imyiteguro yayo, aho abakinnyi bari gukorana n’abatoza mu rwego rwo kwitegura neza no gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibone itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikira cya CAF Champions League. Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa 18h00, aho APR FC izaba ishaka gukoresha neza amahirwe yo gukinira imbere y’abafana bayo.




